Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Formula 1 Grand Prix
Politiki

Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Formula 1 Grand Prix

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 1, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaraye ageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye gukurikirana isiganwa rya Formula 1 (F1) Grand Prix ry’uyu mwaka wa 2024.

Perezida Kagame n’itsinda rimugaragiye bakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kainamura.

Perezida Kagame yerekeje i Doha akubutse i Arusha muri Tanzania aho yari yitabiriye Inama ya 24 y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yitabiriye ayo marushanwa mu gihe u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira aya marushanwa muri Afurika, aho rushobora gusimbura Afurika y’Epfo irimo guharanira kugagurura ayo marushanwa ahitwa Kyalami.

Ku wa Gatandatu, amarushanwa yo gusiganwa mu gihe gito yeguganywe na Oscar Piastri mu gihe Max Verstappen ari we waje ku mwanya w’ibanze wa Grand Prix.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA