Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’inkunga ya miliyari 160 Frw
Ubuzima

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’inkunga ya miliyari 160 Frw

SHEMA IVAN

October 9, 2025

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) Ursula von der Leyen, bifatanyije na Perezida wa Banki y’u Burayi y’Ishoramari Nadia Calviño n’Umuyobozi w’Ikigo BioNTech Uğur Şahin mu gutangiza inkunga ya miliyoni 95 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo nkunga yatangirijwe gushyigikira gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika, ikaba ikubiyemo miliyoni 40 z’amayero (miliyari 67 z’amafaranga y’u Rwanda) yagenewe u Rwanda mu gushyigikira urugendo rwo gukora inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Iyo nkunga ije yiyongera ku zindi miliyoni zikabakaba 55 z’Amayero zahawe u Rwanda binyuze mu zindi gahunda zo gushyigikira iyo ntambwe nshya rwateye ifitiye akamaro Umugabane wa Afurika muri rusange.

Ni inkunga itangwa muri gahunda yo kurushaho guteza imbere inganda z’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi ku mugabane wa Afurika, bikaba byitezwe ko hazaboneka inyongera y’ibikorerwa ku mugabane ifatika bitarenze mu mwaka wa 2024.

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’iyo nkunga nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU), Ursula Gertrud von der Leyen.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na na EU bwatanze umusaruro ufatika urimo uruganda rukora inkingo rwa BioNTech.

Uruganda rwa BioNTech rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, rukaba ari rwo rwa mbere rufite ikoranabuhanga rigezweho rya BioNTainers rwubatswe muri Afurika mu kubaka ubushobozi bwo gukorera inkingo n’indi miti kuri uyu mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda yashobotse ku bufatanye bwa Afurika na EU binyuze muri gahunda y’ubufayanye bw’ibihugu by’u Burayi n’ibindi bihugu mu guharanira intego z’iterambere ritanga umusaruro ufatika (Team Europe).

Yavuze ko uwo mushinga ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo gukorera inkingo mu Karere, ukaba uzagabanya kwishingikiriza ku bandi ari na ko wongera imbaraga ubushobozi bwa Afurika bwo guhangana n’ibyorezo by’igihe kizaza.

Ati: “Uru ni urugero rwiza rw’ubufatanye butanga umusaruro urenga imbibi z’igihugu kimwe. Mu gusigasira iyo ntambwe n’inyungu itanga, inzego z’imari zikwiye gushishikariza abikorera no kongerera imbaraga imikorere y’ibihugu.”

Ibiro y’Umukuru w’Igihugu “Village Urugwiro” byatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame na Ursula Von der Leyen byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na EU itanga mu gushyigikira urwo ruganda rukora inkingo za mRNA rwubatswe i Kigali.

U Rwanda na EU basanganywe amasezerano y’imikoranire mu nzego zitangukanye zirimo ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu mwaka wa 2022, EU yiyemeje gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, yemera gutanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero.

Perezida Kagame na Perezida wa EU Commission Ursula Von der Leyen

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA