Perezida Kagame yitabiriye tombola y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 (Amafoto)
Amakuru

Perezida Kagame yitabiriye tombola y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 (Amafoto)

SHEMA IVAN

December 6, 2025

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago ku Isi n’abafatanyabikorwa, mu ibirori byo gutombola uko amakipe y’Ibihugu 48 azakina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika harebwa uko azahura.

Ibi birori byabereye muri John F. Kennedy Center iherereye I Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Igikombe cy’Isi giteganyijwe kuba kuva ku wa 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026.

U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira imikino ya FIFA Series 2026 igamije guhuza amakipe y’ibihugu yo ku migabane atandukanye ku Isi mu bagabo n’abagore, aho bazaba bakina imikino ya gicuti.

Ibindi bihugu bizayakira harimo Australia, Azerbaijan, Indonesia, Kazakhstan, Ibirwa bya Maurice, Puerto Rico na Uzbekistan. Ni mu gihe kandi iyo mu cyiciro cy’abagore kizaba kiri kuba bwa mbere izabera muri Brésil, Côte d’Ivoire na Thaïlande.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino aherutse gutangaza ko iyi mikino yashyizweho mu rwego rwo guha agaciro amakipe yose, akaba yakwerekana ibyo ashoboye ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “FIFA igiye gufungura amarembo ku bakinnyi, abafana n’abatoza bashoboye binyuze muri iyi mikino yo ku rwego rw’Isi, ifite igisobanuro gikomeye. Ubu hazatangizwa n’icyiciro cy’abagore aho bizerekana ko bose bakwiriye gufatwa kimwe n’abagabo.”

“Guhuriza hamwe ibihugu binyuze mu irushanwa, FIFA iba ishaka gukomeza umukino mu buryo bw’impande zose kandi muri buri cyiciro, bityo ba bandi bari hasi na bo bakazamuka bakagera hejuru.”

Iyi mikino ni imwe muri gahunda za FIFA za 2023-2027, zikubiyemo kuzamura imikino ku rwego rw’Isi. Iteganyijwe hagati ya Werurwe na Mata 2026.

Perezida Kagame yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga
Perezida Kagame aramukanya na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe
Ni umuhango kandi witabiriwe na Perezida FIFA, Giani Infantino na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump
Perezida Kagame aganira na George Weah wayoboye Liberia akaba n’Umunya-Afurika ya mbere mu mateka wegukanye ballon dor
Ku nshuro ya mbere Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi rizakinwa n’amakipe 48, agabanyijwe mu matsinda 12 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane
Umuhango wo kugabanya amakipe mu matsinda wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA