Perezida Kagame yongeye gutorwa ku nshuro ya 4: Ibyaranze politiki n’ububanyi n’amahanga mu 2024
Politiki

Perezida Kagame yongeye gutorwa ku nshuro ya 4: Ibyaranze politiki n’ububanyi n’amahanga mu 2024

ZIGAMA THEONESTE

December 30, 2024

Bimwe mu bitazibagirana byabaye muri Politiki y’u Rwanda mu mwaka wa 2024, uri kugana ku musozo harimo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite aho Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya 4 kandi u Rwanda rwakomeje kwagura umubano n’ibindi bihugu.

Uyu mwaka wasize habayeho impinduka zitandukanye muri politiki n’imiyoborere y’u Rwanda, muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka ku by’ingenzi byawuranze.

Perezida Kagame yatowe ku majwi 99,18%

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko Paul Kagame ari we watorewe kuba Umukuru w’Igihugu n’amajwi 99.18%.

Ku itariki ya 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yatsinze amatora, atsinze abandi bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari bo Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yagize 0.50% naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga agira 0.32%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimiye Abanyarwanda bose bagize uruhare mu myiteguro, ubwitabire n’imigendekere myiza y’amatora, haba mu Gihugu ndetse no mu mahanga.

Amatora y’Abadepite

Mu matora rusange y’Abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva, Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe bafatanyije ari yo PDC, PPC PSR, PSP, na UDPR, bagize amajwi 68.83%.

Ishyaka rya PL ryagize 8.66%, PSD igira 8.62, DGPR Green Party igira 4.56%, PDI igira 4.61%, PS Imberakuri igira 4.51% naho umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier agira amajwi 0.21%.

Amatora y’ibyiciro byihariye

Mu cyiciro cy’abagore: Mu Mujyi wa Kigali: Abatowe ni Kanyange Phoebe watowe ku majwi 82.78% na Gihana Donata watowe ku majwi 76.08%.

Mu Ntara y’Amajyaruguru: Abatowe ni Uwamurera Olive watowe ku majwi 79.35%, Mukarusagara Eliane ku majwi 79.33%, Ndangiza Madina ku mwajwi 74.04%, ndetse na Izere Ingride Marie Parfaite watowe ku majwi 73.32%.

Mu Ntara y’Amajyepfo: Abatowe ni Tumushime Francine, watowe ku majwi 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire ku majwi 73,83%, Uwababyeyi Jeannete ku majwi 71,68%, Kayitesi Sarah ku majwi 68.56%, Mukabalisa Germaine ku majwi 66,73%, ndetse na Tumushime Gasatura Hope watowe ku majwi 65,9%.

Mu Ntara y’Iburasirazuba: Hatowe Kazarwa Gerturde n’amajwi 62,06%, Mushimiyimana Lydia n’amajwi 61,64%, Kanyandekwe Christine n’amajwi 58,81%, Mukamana Alphonsine n’amajwi 57,67%, Uwingabe Solange n’amajwi 57.69%, hamwe na Mukarugwiza Judith n’amajwi 55,37%.

Mu Ntara y’Iburengerazuba: Abatowe ni Ingabire Aline watowe ku majwi 72,2%, Mukandekezi Francoise ku majwi 66,6%, Nyirabazayire Angelique ku majwi 65,4%, Muzana Alice ku majwi 60.9%, Sibobugingo Gloriose n’amajwi 60,3% ndetse na Uwamurera Salama watowe ku majwi 53,9%.

Mu cyiciro cy’Urubyiruko: Abatowe ni Umuhoza Vaness Gashumba watowe ku majwi 73,72% ndetse na Icyitegetse Venuste watowe ku majwi 62,35%.

Mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga: Hatowe Mbabazi Olivia, watowe ku majwi 59,90%.

Hashyizweho Guverinoma Nshya ikuriwe na Dr Ngirente Edouard

Nyuma yo gutorwa, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagumishije Dr Edouard Ngirente, ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Dr Edourd Ngirente yashyizweho nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame arahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.

Dr Edouard Ngirente, yasubiye kuri uwo mwanya, yari yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yatorerwaga manda ya 3.

Uretse Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, Perezida wa Kagame yashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi tariki ya 16 Kanama 2024.

Abaminisitiri bashyizweho barimo Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Madamu Ines Mpambara, Minisitiri muri Primature. Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta.

Hashyizweho kandi Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo,Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yaraje gukurwa kuri uwo mwanya asimbuzwa Dr. Patrice Mugenzi uyiyobora ubu.

Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Madamu Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Bwana Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi kuri ubu wakuwe kuri uwo mwanya asimburwa na Joseph Nsengimana uri kugeza ubu.

Hashyizeho kandi Dr. Jean-Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, waje gukurwa kuri uyu mwanya, ubu ikiba iyoborwa na Dr Bagabe Cyubahiro Mark.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Ibidukikije, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi.

Bwana Richard Nyirishema, Minisitiri wa Siporo, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Abanyamabanga ba Leta

Gen. (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, kuri ubu wasimbujwe, Godfrey Kabera.

Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, akaba aherutse gusimbuzwa yarasimbuye, Bwana Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wakomeje kwaguka mu 2024

Umwami wa Eswatini, Mswati III, muri Kanama 2024, yasuye u Rwanda aho yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga ‘Irembo’, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.

Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n’itsinda rigari ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga. Yakiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Umwami Muswati III yaje mu ruzinduko mu Rwanda aho yari no mu bakuru b’ibihugu basaga 20 bari bitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Pe Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n’itsinda rigari ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.Yakiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Umwami Muswati III yaje mu ruzinduko mu Rwanda aho yari no mu Bakuru b’Ibihugu basaga 20 bari bitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabereye muri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg yasuye u Rwanda

Muri Kamena 2024, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, yasuye u Rwanda, akaba yarakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo izibanze ku gukomeza kwagura umubano w’u Rwanda na Luxembourg.

Icyo gihe kandi u Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 12 z’Amayero, arenga miliyari 16 Frw, azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amashyamba, kurengera ibidukikije ndetse n’ingufu zisubira.

Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Luxembourg, Xavier Bettel.

Perezida wa Guinée yasuye u Rwanda

Muri Mutarama, Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, tariki 26 Mutarama 2024, akigera ku kibiga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida Paul Kagame, ndetse bagirana ibiganiro byihariye byagarutse ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, banishimira ko watangiye gutanga umusasruro mwiza binyuze mu nzego zitandukanye n’amasezerano yashyizweho umukono.

Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Yasobanuriwe amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Perezida Lt Gen Mamadi Doumbouya yasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe, Abatutsi yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi, aho mu gihe cy’iminsi 100 gusa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bashyize indabo kuri uru rwibutso nyuma yo gusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA