Perezida w’u Bufaransa yatangiye urugendo rw’iminsi itanu kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo, ku mugabane wa Afurika, uruzinduko rugamije kuvugurura umubano hagati y’u Bufaransa na Afurika, hagenderewe ubufatanye, akaba yarutangiriye muri Maurice, akazarukomereza muri Afurika y’Epfo, Gabon na Angola.
Ni ingendo zibanjirije kwitabira inama y’ibihugu 20 bikize cyane kurusha ibindi ku Isi (G20) izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku ya 22 na 23 Ugushyingo 2025.
Mu rugendo rwe mu bihugu bine bya Afurika, yatangiye kuri uyu wa Kane, Perezida Emmanuel Macron azateza imbere ubufatanye bushya, bufitiye inyungu buri wese binyuze mu kwiyemeza ku rubyiruko, ibidukikije, umuco, n’ubukungu.
Hari hashize imyaka 32, Perezida w’u Bufaransa ari bwo aheruka mu kirwa cya Maurice. Perezida Macron ateganya kuvugurura umubano uri hagati ya Paris na Port Louis. Maurice ikomeje kubana n’u Bufaransa ifatwa nk’umuturanyi w’ingenzi ku Bufaransa bitewe nuko yegereye Mayotte na Réunion.
Kuri iyi nshuro, Emmanuel Macron yitezweho gushishikazwa cyane no guteza imbere umubano we na Minisitiri w’Intebe Navin Ramgoolam, bitewe n’uko u Bufaransa buherutse guhura n’ikibazo muri ako karere nyuma y’ikurwaho rya Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, wafatwaga nk’inshuti ya Paris.
Nubwo hari gahunda yo guhanahana amakuru mu nzego z’ikoranabuhanga n’ubukungu hamwe n’ibiganiro bishya ku rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi, uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa muri Maurice ruzarangwa ahanini no gusinya amasezerano menshi y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu zisubira, imicungire y’amazi, uburezi, n’umutekano wo mu mazi.
Uru ruzinduko ruribanda ku kurwanya uburobyi butemewe n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bitewe n’uko icyo gice kinyurwamo cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bunyura mu nzira y’amazi.
Uruzinduko rwa mbere rwa leta muri Gabon kuva Brice Oligui Nguema yajya ku butegetsi
Nyuma ya Maurice, Emmanuel Macron azerekeza muri Afurika y’Epfo aho, mbere yo kwitabira inama y’ibihugu 20 bigize G20 i Johannesburg izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo, azitabira umunsi ubanziriza uwo mu birori byo kwibuka i Pretoria.
Uwo munsi uzarangwa no gutangiza inama y’ubucuruzi hagati y’u Bufaransa n’Afurika y’Epfo, ishingiye ku yindi isanzwe hagati y’u Bufaransa na Nigeria.
Hanyuma, Emmanuel Macron azerekeza muri Gabon mu rwego rwo kwemeza no gushimangira ubufatanye bufatwa na Paris nk ubwiza bushya, mu cyerekezo cy’ahazaza. Uru ruzaba ari uruzinduko rwa mbere rwa perezida w’Ubufaransa i Libreville kuva Brice Oligui Nguema yajya ku butegetsi.
Urugendo rwa Perezida Macron muri Afurika ruzasozwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha i Luanda, muri Angola, hazaba hari n’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.