Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashimye Joshua Cheptegei wegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku maguru metero 10 000 mu Mikino Olympike ikomeje kubera mu Bufaransa.
Mu Butunwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 3 Kanama 2024, Perezida Museveni yagaragaje ko intsinzi ya Joshua Cheptegei ari ikimenyetso cy’umuhate no gukora cyane.
Ati: “Intsinzi yawe ni igihamya cy’umurava no gukora cyane. Wateye ishema Uganda. Ndasuhuza kandi abandi bakinnyi bacu bitabiriye iyo mikino, turashima uko muri gukora cyane.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 2 Kanama 2024 ni bwo uwo muganda mu basiganwa metero ibihumbi 10 ku maguru mu isiganwa ryabereye muri Stade de France yaciye agahigo ko gukoresha ibihe bito mu gusiganwa ku maguru metero ibihumbi 10 mu mikino Olempike, yegukana umudali wa Zahabu asize abarimo Umunyarwanda Nimubona Yves wabaye uwa 21.
Cheptegei yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje iminota 26, amasegonda 43 n’ibice 14, arusha ibice 30 Umunyetiyopiya Aregawi Berihu wabaye uwa kabiri mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Umunyamerika Fisher Grant.