Perezida Museveni yatorewe kuyobora EAC
Politiki

Perezida Museveni yatorewe kuyobora EAC

SHEMA IVAN

March 7, 2026

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri manda y’umwaka umwe, asimbuye mugenzi we wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto.

Yatorewe mu nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, yateraniye i Arusha muri Tanzania kuri uyu wa 7 Werurwe 2026.

Perezida Museveni akaba yaherukaga muri izi nshingano mu mwaka wa 2019 dore ko abayobozi b’Ibihugu bigize uwo Muryango bagenda busimburana ku buyobozi buri mwaka.

Perezida Museveni nyuma yo gutorwa yasabye ko ibihugu bya EAC byihuza mu rwego rwa politiki, kuko ari bwo bizagira ubwirizi ku buryo nta mwanzi ushobora kubihungabanya.

Yagize ati “Bamwe bumva ko kunga ubumwe ari ubushake. Uko mbitekereza, iteka numva ko ari ngombwa kunga ubumwe cyangwa se tukisanga twarasigaye inyuma burundu.”

Undi wahawe inshingano ni Umunyatanzania, Amb Stephen Patrick Mbundi, wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri manda y’imyaka itanu, yo kuva mu 2026 ikazageza mu 2031.

Uyu mugabo yasimbuye Umunyakenya Veronica Nduva wari kuri uwo mwanya kuva muri Kamena 2024.

Amb. Mbundi afite ubunararibonye mu bijyanye no guhuza ibihugu byo mu Karere. Mbere yo guhabwa izi nshingano yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania.

Amb. Mbundi yitezweho gukomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere kuri bose no kwimakaza ubumwe bushingiye kU bukungu mu Karere.

Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’umuryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu by’ibinyamuryango.

Umwanya w’Ubunyamabanga bwa EAC utorerwa mu buryo bwo gusimburanya ndetse Tanzania ni cyo gihugu cyari kigezweho bigendanye n’ibiteganywa n’amasezerano ashyiraho uwo muryango.

Uretse Perezida wa Uganda Kaguta Museveni n’uwa Kenya, William Ruto, iyi nama ya 25 ya EAC y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva.

Ni inama kandi yitabiriwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Somalia Hassan Shieh Muhamud N;uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Umunyatanzania, Amb Stephen Patrick Mbundi, ni we wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC muri manda y’imyaka itanu
Inama ya 25 Isanzwe ya EAC yateraniye i Arusha muri Tanzania
Perezida Museveni yagizwe Umuyobozi Mukuru wa EAC asimbuye mugenzi we wa Kenya Dr William Ruto

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA