Perezida mushya wa Senegal yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame
Amakuru

Perezida mushya wa Senegal yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 3, 2024

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yashyikirije Perezida mushya wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwihariye bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Ni ubutumwa yamugejejeho ubwo yamwakiraga mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Senegal nyuma yo kurahirira kuyobora iki gihugu ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024.

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Diomaye akimara gutsinda amatora, ashimira abaturage batoye mu mahoro ndetse anagaragaza ko yiteguyegukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda na Senegal.

Perezida Diomaye yarahiriye kuyobora iki gihugu ntuma y’insinzi yishimiwe na benshi ku Isi kubera uyu mugabo wanditse amateka yo kuba ayoboye iki gihugu akiri muto ndetse akaba yari anamaze ibyumweru bike gusa avuye muri gereza.

Muri uwo muhango wabereye ahitwa Diamniadio mu nkengero z’Umutwa Mukuru Dakar, Diomaye yagize ati: “Imbere y’Imana n’Igihugu cya Senegal, ndahiriye kuzuza inshinganio zo mu biro bya Perezida wa Reoubulika ya Senegal.”

Yashimangiye kandi ko atazatezuka ku kurinda iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika n’andi mategeko, gusigasira ubusugire n’ubwigenge bwa Senegal mu rugendo rwo guharanira ubumwe bw’Afurika.

Biteganyijwe ko ihererekanyabubasha hagati ye na Perezida Macky Sall ucyuye igihe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Aissata Sagna, umwe mu baturage bo muri Senegal yavuze ko uyu munsi w’irahira ari uw’amateka ukaba bn’uw’ibyishimo kuri bo nubwo hari bamwe mu bari bakiri mu kiriyo cy’ababo baburiye mu myigaragambyo yabaye mu bihe bishize ubwo amatora yasubikwaga.

Yagize ati: “Ni iherezo ry’urugamba rurerure rwo guharanira demokarasi no kubahiriza amategeko.”

Amatora yashyize ku munzani isura ya Senegal isanzwe izwi nk’igihugu cyateye intambwe ikomeye muri demokarasi mu gihe giherereye mu karere k’uburengerazuba bw’Afurika kagaragayemo za kudeta z’urudaca.  

Ni amatora yakurikiye umuvurungano watewe n’itabwa muri yombi rya Sonko na Diomaye wabaye Perezida mu mwaka ushize, kimwe n’impungenge z’uko uwari Perezida Macky Sall yashakaga gutorerwa manda ya gatatu kandi yemerewe ebyiri.

Imiryango ishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu itangaza ko abantu barenga 10 bishwe mu gihe cy’imyigaragambyo mu gihe abasaga 1,000 batawe muri yombi.

Diomaye yiyamaje yizeza gusukura ibirari bya ruswa yamunze iki gihugu ndetse akarushaho no kuvugurura imicungire y’umutungo kamere wa Senegal.

Intsinzi ye yagaragaye nk’igaragaza ubushake bw’abakiri bato bwo guhindura ibintu no kwigobotora imikorere ishingiye ku murage wa gikoloni.

Diomaye ni Umuyisilamu ufite abagore babiri, bose bakaba bari bitabiriye umuhango w’irahira rye.

Mbere y’amatora, uyu mugabo yario yatangaje agaciro k’imitungo ye mu gushimangira uko yabibonye mu mucyo, asaba n’abandi bakandida bose kubikora.

Iyo raporo yatanze yagaragaragamo inzu afite i Dakar ndetse n’ubutaka afite hanze y’Umurwa Mukuru aho avuka. Konti ze zariho amadolari y’Amerika 6,600 ni ukuvuga miliyoni zisaga 8.5 z’amafaranga y’u Rwanda

Perezida Kagame yageneye impano Perezida mushya wa Senegal, ikaba yaherekeje n’ubutumwa bwihariye yamugeneye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA