Umwaka wa 2026 wabaye uw’amateka ku Burundi kuko ni bwo bwa mbere bugeze ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ibihugu 55 bihuriye muri uyu Muryango bisimburanaho buri mwaka kuva mu mwaka wa 2002 ubwo wasimburaga OUA (Organisation de l’Unité Africaine) yashinzwe mu 1963.
Muri iyo myaka ishize, AU ishyize imbere intego umunani z’ingenzi ari zo ubumwe n’ubusabane, amahoro n’umutekano, iterambere ry’ubukungu, kurengera ubusugire n’ubwigenge, guteza imbere demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kwihutisha uburezi n’ubumenyi no gukemura ibibazo rusange.
Kugeza n’uyu munsi, izi ntego zakomeje guharanirwa ariko impungenge nyinshi zazamutse ku wa 15 Gashyantare 2026 ubwo byemezwaga ko Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yemejwe nk’umuyo bozi ugezweho mu kuyobora uyu Muryango muri manda y’umwaka umwe.
Impuguke mu bya Politiki nubwo zishimangira ko icyerekezo cya AU kitazahinduka ariko gishobora gukererezwa n’ubuyobozi bufite indangagaciro zigongana na cyo.
Impungenge zirashyirwa by’umwihariko ku ngaruka bishobora kugira ku mpinduka zazanye n’umuvuduko ukomeye by’umwihariko mu mwaka wa 2017 ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashinzwe kuyobora itangira ry’amavugurura y’inzego, mu mwaka wakurikiyeho aba ari na we utahirwa kuyobora uwo Muryango.
Kuva icyo gihe, hari amavugurura y’inzego yatangiye kandi Perezida Kagame atanga umukoro ukomeye wo gushyira imbaraga mu gushyira ku murongo AU cyangwa se ikazagwa mu byago byo gutakaza agaciro kayo.
Muri Raporo yise “The Imper ative to Strengthen Our Union” (Igisabwa ngo duko meze Ubumwe bwacu), ko umuryango ufite intege nke zo kudindizwa n’imikorere y’inzego, kwishingikiriza cyane ku nkunga z’amahanga ifata hejuru ya 60% ndetse n’umuzigo w’imyanzuro irenga 1 500 itarashyirwa mu bikorwa.
Nk’uwayoboye Amavugurura nyuma akanayobora AU, Perezida Kagame yashyize imbaraga nyinshi mu kuga ragaza icyo uyu Muryango ukwiye kuba cyo, hashyirwaho uburyo bufasha uyu Muryango kugabanya kwishingikiriza ku nkunga z’amahanga, ibigo bimwe na bimwe birahuzwa, inzego zirushaho kongererwa ubushobozi n’abakozi, Imiry ango y’Ubukungu y’Uturere irushaho guhabwa ikaze.
Umwihariko washyizwe cyane ku kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano ku Mugabane udahwema guhura n’inzitizi z’amakimbirane ashingiye ku moko, ihirikwa ku butegetsi n’ibindi bibazo by’imbere mu gihugu.
Kugeza n’uyu munsi ibibazo by’amahoro n’umutekano biracyakomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Afurika harimo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari u Burundi buherereyemo.
Guverinoma y’u Burundi yiyemerera ko yatanze abasirikare babarirwa mu 20 000 bagiye gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro, abacanshuro n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kurenganya Abanyekongo b’Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abatutsi by’umwihariko.
Mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura rikomeje kudindira, umutekano n’amahoro muri Afurika na wo ukomeje kuba ingorabahizi, Ndayishimiye ayoboye mu gihe na we avugwaho uruhare mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ukwivanga k’u Burundi mu bikorwa by’ivanguramoko no gukorana n’umutwe wa FDLR binyuze mu gufatanya na Guverinoma ya RDC iwutera inkunga byeruye, ikaba inasaba ko mu gihe abaye Umuyobozi wa AU kwifata ari yo mahitamo mazima.
U Burundi ni Igihugu Imiryango Mpuzamahanga iharanira Uburenganzira bwa Muntu ibona nk’icyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’umutekano na Politiki byateye ubuhunzi kugeza n’uyu munsi hakaba hari abaheze ishyanga guhera mu 2015.
Akaga ko kuyobora AU utera inkunga umwiryane
Inkuru zagiye zicicikana mu bihe bitandukanye ko Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yafatanyije na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC mu buryo bwa gisirikare, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu ikaba ibona izo ngabo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro byateje ingorane mu Banyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bigira uruhare mu kwimura abaturage benshi, gutwika imidugudu no gusahura inka.
Imvugo ya Perezida Tshisekedi ubwayo yateye impungenge abadipolomate. Yavuze ku mugaragaro ko bamwe mu baturage be ari “abanyamahanga” kandi ko abagore bakomoka mu bihugu bituranye ari abagizi ba nabi, mu gihe ari we ufatanya n’abarimo Perezida Ndayishimiye mu gukomeza kurenganya abaturage b’Igihugu ayoboye.
Perezida Tshisekedi ubu afite uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga, harimo ubuyobozi mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), n’umwanya usimburana mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
Kuba aba bayobozi bafatanyije mu miyoborere yimakaza amacakubiri n’ivanguramoko, impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga zihamya ko ibi bishobora korohereza ibikorwa by’ubuhezanguni mu gihugu binyuze ku mbuga mpuzamahanga.
Imyumvire nk’iyo ifitanye isano no kuba u Burundi bwarafunze umupaka wabwo n’u Rwanda kuva mu 2024, bugabanya ubucuruzi ndetse bunatandukanya imiryango y’abaturage bashyingiranywe bakaba banafitanye amateka ahambaye mu bihugu byombi.
Mu mpera za 2025, u Burundi bwafunze inzira zijya muri Congo, mu rwego rwo guko meza gukumira amahirwe yose yafasha abaturage kugenderanira mu mahoro. Ibyari uguhuza abaturage b’Akarere bisigaye byarahindutse ukubatandukanya gusa.
Umusesenguzi wa Politiki y’Akarere ukorera i Nairobi muri Kenya yagize ati: “Ibi ni ibinyuranye n’ibyo amavugurura ya AU yari agamije kugeraho. Turimo kureba imipaka yongera kugorana kuyikoresha.
Mu gihe cy’intangiriro z’amavugurura ya Perezida Kagame, ikindi cyari gishyizwe imbere bwari ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, ariko Politiki y’ivangura irushaho gukomeza imikoranire aho kuyoroshya ku baturage b’Akarere, Pasiporo ya Afurika ntizagira agaciro, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, na dipolomasi igamije kugabanya amakimbirane.
Perezida Ndayishimiye ayoboye icyerekezo cya AU mu gihe abaturanyi be bashinjanya ko bacumbikiye inyeshyamba n’imitwe y’iterabwoba, ndetse na we akaba ari mu bongera lisansi mu muriro.
Insanganyamatsiko yemeye ya AU muri uyu mwaka- amazi n’isuku- ivuga ku bikenewe mu iterambere nyaryo. Ariko byagizweho ingaruka n’intam bara mu burasirazuba bwa Congo, umutekano muke muri Sahel n’isenyuka ry’imishinga y’ubukungu ikomeye mu Miry ango y’Uturere.
H agati aho, urubyiruko rwo muri Afurika rurimo kwihuta rugera kuri miliyari 1.2 mu kinyejana cya kabiri, nubwo guhanga imirimo bitinze kandi igitutu cy’abimukira cyiy ongera.
Iby’ubukungu bitavuguruwe, impuguke zivuga ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) rishobora kuba indi mihigo itazagerwaho byoroshye, ndetse isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere rikaba umuhigo weshejwe igice kubera ko abayobozi baciye inzira habanye n’ibikenewe ku Mugabane ngo icyerekezo cya 2063 kigerweho nta nkomyi.
Ibihugu by’amahanga yo hanze ya Afurika, kuva mu Bushinwa ukageza muri Amerika, bikomeje kwagura ibikorwa byabyo biziba icyuho cyasizwe n’ubufatanye bwa Afurika bwahagaze.
Abashyigikiye amavugurura yo mu gihe cya Perezida Kagame bavuga ko atigeze akora agamije ikuzo nk’umuntu, ahubwo yaharaniye kubaka ibiramba kurusha kumenyekana nk’umuyobozi umwe.
Ikibazo Afurika ihanganye na cyo mu 2026 ni ukumenya niba yongera kwemera icyo cyerekezo cyangwa igakomeza kwigumira mu bihugu bidafite aho bibogamiye.
Ku rubyiruko rwinshi rw’Abanyafurika, ibibazo bumva ko ari ubuzima. Bakuze bumva ubucuruzi butagira imipaka, ingendo z’indege zihendutse n’amahirwe y’umugabane ariko icyo babona cyane ni ukunyura mu nzira zifunze, abasirikare bahirika ubutegetsi bariyongera n’inzego zirwana no gushyira mu bikorwa ibyemezo byazo.
Ikibura ngo Afurika igere ku ntego ni ukwihuta kudashoboka mu gihe abayobozi bashyize imbere amacakubiri n’umwiryane, kuko Afurika idashobora kugira byinshi igeraho mu gihe igenda icikamo ibice.
