Perezida Ndayishimiye yasezereye Lt Gen Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi
Mu Mahanga

Perezida Ndayishimiye yasezereye Lt Gen Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi

KAYITARE JEAN PAUL

May 20, 2025

Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kuvugwa inkuru ya Minisitiri w’Intebe Lt Gen de Police Gervais Ndirakobuca wamenyekanye ku izina ‘Ndakugarika’ wasezerewe muri Polisi y’igihugu.

Ndirakobuca wavukiye Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke mu 1970, ni umwe mu babaye abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa FDD warwanye intambara yari ihanganishije amoko kuva mu 1993 kugeza mu 2005.

Pierre Nkurunziza amaze kujya ku butegetsi bijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, Ndirakobuca n’abandi bofisiye binjiye muri Polisi y’igihugu.

Lt Gen Ndirakobuca yabaye umujyanama mu biro by’Umukuru w’Igihugu ushinzwe ibikorwa bya Polisi.

Perezida Evariste Ndayishimiye yashyize umukono ku cyemezo gisezerera Ndirakobuca muri Polisi y’u Burundi, tariki ya 9 Gicurasi 2025.

Kuva mu kwezi kwa Kamena 2020 kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2022, Ndirakobuca yari Minisitiri w’Umutekano.

Muri uwo mwaka, Perezida Ndayishimiye yagize Ndirakobuca Minisitiri w’Intebe, aba abaye Minisitiri w’Intebe wa 9, umwanya yasimbuyeho Alain-Guillaume Bunyoni.

Mu 2015, Ndakugarika yafatiwe ibihano na Letza zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kubera ibikorwa byo guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ubwo Perezida Ndayishimiye yamugiraga Minisitiri w’Umutekano.

Mu baturage bo mu Turere twa Nyakabiga, Musaga mu Mujyi wa Bujumbura bigaragambije tariki 26, 27 na 28 Mata 2015, abagera ku 1 700 barishwe.

Icyo gihe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwatangiye iperereza ku bategetsi b’u Burundi bagize uruhare mu kwica abigaragambyaga na Ndirakobuca akorwaho iperereza.

TANGA IGITECYEREZO

  • Lg
    May 21, 2025 at 8:02 am Musubize

    Ubu ibyubu Général bivuye ho umunota umwe gusa abaye nkabandi Bunyoni aryamye mabuso hamwe ningegera ejo utahiwe ni Ndayishimye nibyo nguko uko inyiturano yisi ikora ngayo amaherezo yubugome nubwirasi

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA