Perezida Putin yahuye na Witkoff ku nshuro ya 10 baganira ku ntambara ya Ukraine
Mu Mahanga

Perezida Putin yahuye na Witkoff ku nshuro ya 10 baganira ku ntambara ya Ukraine

KAMALIZA AGNES

November 12, 2026

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, intumwa zihariye za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump zirimo; Jared Kushner na Steve Witkoff, zageze i Moscou mu Burusiya aho zigiye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin bigamije   gukomeza gushaka umuti warangiza intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine.

Ni ku nshuro ya 10 Steve Witkoff ahuye na Perezida Putin baganira ku kurangiza iyo ntambara ariko inshuro zose nta n’imwe yatanze umusaruro.

Uku guhura gukurikiye ibiganiro by’iminsi ibiri  byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru byahuje intumwa za Amerika, u Burusiya na Ukraine byabereye i Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Nubwo ibyo biganiro byarangiye impande zombi zemeranyije gutegura irindi hererekanya ry’imfungwa z’intambara nta mwanzuro ugaragara watangajwe ku bijyanye n’amasezerano rusange yo guhagarika intambara.

Ibiganiro byabereye i Abu Dhabi muri iki cyumweru ni byo bya mbere mu mezi icyenda byahuje mu buryo butaziguye intumwa z’u Burusiya n’iza Ukraine.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko nubwo intumwa z’u Burusiya na Ukraine zavuze ko hari intambwe yatewe ariko uruhande rwa Amerika rwagaragaje ko hakiri ukutumvikana ku bibazo bikomeye, birimo n’imbibi z’uturere ibyo bihugu birwanira.

Nubwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, yakomeje kugaragaza icyizere ko amahoro ashobora kuboneka, nta kimenyetso kiragaragaza ko impande zombi ziteguye kugira ibyo zemera bikomeye kugira ngo amasezerano agerweho.

Ukraine yanze yivuye inyuma icyifuzo cya Putin cyo kuyisaba gutanga agace kose ka Donbas gaherereye mu Burasirazuba bw’Igihugu, nk’ikiguzi cy’amahoro, ndetse ibiganiro ku bijyanye n’uturere byakomeje kugorana, abahuza muri byo biganiro bahitamo kuganira  ku bindi bibazo, birimo ingwate z’umutekano wa Ukraine nyuma y’intambara ndetse n’uburyo Igihugu kizasanwa kikongera kubakwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA