Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yasimbuje Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu, wari umaze imyaka 12 muri izi nshingano.
Ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, ni bwo Perezida Putin yakoze amavugurura muri Minisiteri y’Ingabo.
Perezida Putin yasabiye Andrey Belousov Minisitiri w’Ingabo mushya asimbuye Shoigu wagizwe Umunyamabanga w’Akanama k’Umutekano mu Burusiya.
Andrei Belousov inzobere mu Bukungu yari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya.
Shoigu wasimbuwe yari mu ba mbere bafataga ibyemezo ku ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine kuva muri Gashyantare 2022.
Uyu munyapolitiki ni we wamenyaga imibereho ya buri munsi y’abasirikare bari ku rugamba, akanemeza ubufatanye hagati yazo n’abafatanyabikorwa barimo abarwanyi b’umutwe wa gisirikare wigenga wa Wagner.
Mu 2023, Shoigu yagiranye amakimbirane na Yevgeny Prigozhin wayoboraga Wagner, bitewe no kudaha abarwanyi b’uyu mutwe intwaro bari bakeneye kugira ngo bashobora guhangana n’ingabo za Ukraine.
Aya makimbirane yatumye abarwanyi ba Wagner bakora imyigaragambyo, bafata by’akanya gato ibice by’u Burusiya nka Rostov byegereye Ukraine. Ni igikorwa cyarakaje Perezida Putin, arahirira guhana Prigozhin waje gupfira mu mpanuka y’indege muri Kanama 2023.
Nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo wungirije w’u Burusiya, Timur Ivanov, afunzwe muri Mata 2024 akekwaho kunyereza umutungo w’igihugu, byavugwaga ko na Shoigu ashobora gukurikiranwa kuko, usibye no gukorana, bari inshuti zikomeye.
Gusa Komite y’u Burusiya ishinzwe iperereza, ubwo yemezaga ko Ivanov yafunzwe by’agateganyo, ntabwo yagaragaje niba Shoigu hari aho ahurizwa n’iyi dosiye.
Akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano ni urwego rukomeye muri iki gihugu kuko ni ko gashyira mu bikorwa politiki zose zirebana n’umutekano. Kayoborwa na Perezida Putin, akungirizwa na Dmitry Medvedev wigeze kuyobora iki gihugu.
Nyuma ya Perezida w’aka kanama na Visi Perezida, Umunyamabanga ni we muyobozi wa gatatu ukomeye wako.