Perezida wa Kenya William Ruto, kuri uyu wa 02 Mata 2024, yashyizeho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu Gen Charles Muriu Kahariri, ahita anamuzamura mu ntera amushyira ku ipeti rya Jenerali amukuye ku ipeti rya Lt Jenerali.
Gen Charles Muriu Kahariri, agizwe Umugaba Mukuru w’ingabo nyuma y’urupfu rwa Gen Francis Ogolla waguye mu mpanuka ya kajugujugu.
Ku mugoroba wo ku wa 18 Mata 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru ko kajugujugu ya gisirikare yari itwaye abasirikare 11 barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya Gen Francis Omondi Ogolla yakoreye impanuka mu gace ka Elgeyo Marakwet muri iki gihugu.
Gen Ogolla yari yarashyizwe kuri uwo mwanya muri Mata 2023, aho mbere yari Umugaba w’Ingabo zo mu Kirere ndetse n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Kenya.
Yanazamuye mu ntera abandi basirikare barimo; Maj-Gen John Mugaravai Omenda, wahawe ipeti rya Lt-Gen ahita agirwa Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya.