Perezida Trump na Zelensky bemeje ko bagiranye ibiganiro byubaka
Mu Mahanga

Perezida Trump na Zelensky bemeje ko bagiranye ibiganiro byubaka

KAMALIZA AGNES

August 19, 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky bavuze ko ibiganiro biganisha ku kurangiza intambara bahanganyemo n’u Burusiya bagiranye ku wa 18 Kanama 2025, byari byiza cyane kurusha ibindi byose byabayeho.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’abandi bayobozi b’i Burayi, Trump yababwiye ingamba z’umutekano nyuma  ahamagara Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin  kugira ngo baganire ku nama ishobora kuzamuhuza na Ukraine.

Umujyanama w’Ibiro bya Putin, Yuri Ushakov yavuze ko Vladimir Putin na Donald Trump baganiriye ku gitekerezo cyo gukomeza ibiganiro bitaziguye ariko aho bizabera ntiharatangazwa.

Ushakov yavuze ko Putin na Trump baganiriye iminota 40 nyuma y’uko Trump abonanye na Zelensky kandi ikiganiro cyabo cyabaye cyiza cyane.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yabwiye BBC ko ibiganiro  bijyanye n’izo ngamba z’umutekano bikomeza kuganirwaho, mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko ashaka ko icyiciro gikurikira cy’ibiganiro hagati ya Ukraine n’u Burusiya cyazabera ahantu hatabogamye nk’i Geneve mu Busuwisi.

Trump yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi  bishobora kuzatanga umusanzu ku ngwate z’umutekano muri Ukraine mu gihe intambara n’u Burusiya izaba irangiye.

Ibiganiro bya Trump na Zelensky bije nyuma y’ibyahuje Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya, na bo bemeje ko impande zombi zigomba guhagarika intambara nubwo Putin yashimangiye ko hari ibigomba kubanza kubahirizwa.

Perezida Putin na Trump bagaragaje mbere y’ibyo biganiro ko badashyigikiye umugambi wa Ukraine wo kwinjira mu Muryango wa NATO cyangwa kuba Ukraine yasubizwa tumwe mu duce twigaruriwe n’u Burusiya.

Gusa Zelensky yari yavuze ko icyifuzo bafite ari ukurangiza intambara hakaboneka amahoro arambye.

Abayobozi b’i Burayi bagaragaje ubushake mu kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA