Perezida Trump yaburiye Iran ateguza abaturage akaga n’amakuba 
Mu Mahanga

Perezida Trump yaburiye Iran ateguza abaturage akaga n’amakuba 

KAMALIZA AGNES

June 17, 2025

Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye abatuye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran kwimuka ndetse ateguza ko bari gutegura ikiruta agahenge hagati ya Isiraheli na Iran.

Yagize ati: “Turi kureba ikiruta agahenge, ashaka kuvuga imirwano ikomeye cyane.”

Mbere y’uko atangaza ibi habanje kumvikana ibisasu byaturikiye muri Isiraheli mu Mujyi nka Tel Aviv na Yerusalemu, nk’uko byatangajwe na BBC.

Ni mu gihe igisirikare cya Isiraheli cyo cyavuze ko Iran yatangije indi mirwano mishya itoroshye.

Uyu ni umunsi wa gatanu Isiraheli na Iran birwana ndetse ibitangazamakuru bya Iran byavuze ko mu ijoro ryakeye i Tehran humvikanye ibiturika hafi ijoro ryose.

Nyuma y’uko Trump atanze umuburo   ab’i Tehran batashywe n’ubwoba n’umujinya ndetse benshi batangiye kwimuka berekeza mu yindi mijyi nkuko byatangajwe n’Umunyamakuru wa BBC ukorera muri uwo mujyi.

Uretse abatuye muri Iran n’Abisiraheli bari guhungira mu bihugu bitandukanye; aho Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Czech, Jana Černochová, yemeje ko indege ya leta y’icyo gihugu yahasesekaye ihungishije abagera kuri 66 b’icyo gihugu bakuwe muri Isiraheli.

Ni mu gihe hari n’abandi baturage bari muri Isiraheli bari gusubira mu bihugu byabo harimo nk’abaturuka Jordan, Poland n’ahandi.

Hategujwe imirwano idasanzwe hagati ya Isiraheli na Iran

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA