Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yacyuriye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ko yazahajwe n’inkoni z’umugore we, nyuma yuko icyo gihugu cyanze kubaha ubufasha mu ntambara Amerika ifatanyijemo na Isiraheli kurwanya Iran.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ariko agahita asibwa ubwo yari mu musangiro wihariye ku mugoroba wo ku wa 01 Mata 2026, Trump yagaye ibihugu bigize umuryango wo gutabarana wa NATO ariko anenga byihariye Macron wanze kumufasha mu ntambara avuga ko akiri gukira inkoni akubitwa n’umugore we.
Yagize ati: “Nahamagaye Macron ufatwa nabi cyane n’umugore we, aracyarimo gukira ibikomere byo mu musaya.”
Perezida Donald Trump agaragaje ibyo mu gihe hari amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga muri Gicurasi 2025, agaragaza Macron asa nk’ukubitwa urushyi rwo ku itama n’umugore we ubwo basohokaga mu ndege mu ruzinduko bagiriye muri Vietnam nubwo Macron yayise ibinyoma.
Trump yavuze ko ubwe yasabye u Bufaransa ubufasha mu bya gisirikare ariko burabyanga, ashimangira ko ibihugu bigize NATO, birimo n’u Bufaransa, byanze kwifatanya na we kurwanya Iran, cyane cyane mu kurinda no gufungura inzira y’amazi ya Hormuz.
Yanenze cyane uwo muryango avuga ko nta mbaraga ufite kandi udashobora gukora udafite Amerika; yita ibihugu biwugize ibigwari.
Ku rundi ruhande ariko Perezida Emmanuel Macron n’abandi bayobozi b’i Burayi bagaragaje ko batifuza kwinjira muri iyo ntambara, bashimangira ko bashyigikiye amahoro no gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi.