Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye Inter Miami yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu mwaka ushize wa 2025, ashimira Lionel Messi wahisemo gutera umugongo ibindi bihugu agahitamo gukinira muri icyo gihugu. Ibi byabaye ku mugoroba ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026 mu Biro bye White House.
Mu Ukuboza 2025, ni bwo Inter Miami yegukanye Igikombe cya mbere cya Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva yashingwa mu 2018 nyuma yo gutsinda Vancouver Whitecaps FC ibitego 3-1.
Icyo gihe kandi Lionel Messi yegukanye Igihembo cy’umukinnyi mwiza muri uwo mwaka w’imikino, iba inshuro ya kabiri yegukanye icyo gihembo kuva yagera muri icyo gihugu mu 2023.
Muri uyu mwaka w’imikino, Messi yakinnye iminota 2420 mu mikino 28, igera kuri 26 abanza mu kibuga, atsinda ibitego 29, atanga imipira 19 ivamo ibindi bitego, mu gihe amashoti yateye agana ku izamu ashaka igitego ari 71.
Perezida Trump yashimiye Messi wahanganye n’igitutu cy’abamucaga intege, ariko agakomeza gutsinda nk’umukinnyi ufite impano mu mupira w’amaguru.
Ati: “Leo, waraje kandi uratsinda. Ibyo ni ibintu bikomeye cyane gukora, kandi biragoye cyane, ntibikunze kubaho. Wari ufite igitutu gikomeye, buri wese arabizi. Wari utegerejweho gutsinda, kandi ibyo si ibintu umuntu wese ashobora kugeraho.”
Yongeyeho ati: “Hari ahandi wari kuba waragiye, ugahitamo indi kipe mu zihari ku Isi, ariko uhitamo kujya i Miami. Ntabwo nkurenganya, kuko ikirere cyaho ni cyiza cyane. Ndashaka kugushimira kudushyira muri uyu murongo kuko urashyushye kandi ufite impano.”
Yakomeje avuga ko afite umwana ukunda Messi cyane, amugereranya na Pele wabaye ikirangirire muri ruhago, ariko nanone ntiyibagirwa kugaragaza ko na Cristiano Ronaldo bahanganye cyane mu mupira w’amaguru na we ari umukinnyi w’igitangaza.
Abandi bakinnyi bakomeye bari kumwe na Messi barimo Luis Suarez, Tadeo Allende na Rodrigo De Paul.

