Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko adakeneye ubufasha bw’u Bwongereza mu ntambara ahanganyemo na Iran, nyuma yuko icyo gihugu kivuze ko cyiteguye gutanga ubwato bw’indege z’intambara (aircraft carriers) bukoherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ubutumwa Trump yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku mugoroba wo ku wa 07 Werurwe, bwaje bukurikira itangazo rya Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza rivuga ko amwe mu mato yabo akomeye yashyizwe ku rwego rwo kwitegura koherezwa vuba mu bikorwa bya gisirikare.
Perezida Trump yavuze ko u Bwongereza ari umufatanyabikorwa wabo ukomeye kandi w’igihe kirekire ariko badakeneye abantu baza kwivanga mu ntambara yamaze gutsinda.
Yagize ati: “Ni byiza, Minisitiri w’Intebe Starmer, ariko ubu ntitukibikeneye ariko tuzabyibuka. Ntidukeneye abantu baza mu ntambara nyuma y’aho twebwe twayitsinze!”
Iran yari yaraburiye u Bwongereza ibubuza kwivanga mu ntambara bahanganyemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli nubwo icyo gihugu cyakomeje gutsimbarara.
Intambara y’ibyo bihugu yinjiye mu cyumweru cya kabiri ndetse yateje impungenge mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma yaho Iran igabye ibitero mu bihugu byose Amerika ifitemo ibirindiro.
Aljazeera yatangaje ko kugeza ubu abantu bagera ku 1 332 bamaze kugwa muri Iran, naho Amerika yemeje ko abasirikare bayo batandatu bapfuye mu gihe hari n’abandi baguye mu bihugu nka Liban, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.