Perezida Trump yasabye Iran kudakerensa  amasezerano y’amahoro
Mu Mahanga

Perezida Trump yasabye Iran kudakerensa  amasezerano y’amahoro

KAMALIZA AGNES

March 26, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yaburiye Iran  ko itagomba  gukinisha amasezerano  agamije guhosha intambara igiye kumara ukwezi mu Burasirazuba bwo Hagati. Perezida Trump yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Abbas Araqchi avuze ko bari gusuzuma icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika intambara, ariko nta biganiro bari kugirana ubwabo.

‎Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Trump akomeje kugaragaza ko akeneye ibiganiro by’amahoro mu gihe ibihugu byo muri ako Karere biri guhangana n’ingaruka z’ubukungu n’izamuka ry’ibiciro kubera intambara.

‎Minisiteri  y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan yavuze ko  hari gukorwa ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran biri gukorwa binyuze mu butumwa buhererekanywa na Pakistan n’ibindi bihugu birimo Turukiya na Misiri biri mu buhuza.

‎Gusa  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi yavuze ko ibyo barimo atari ibiganiro nyabyo kuko bohererezanya ubutumwa buri ruhande rugaragaraza ibyifuzo byarwo ariko bitakwitwa ibiganiro cyangwa imishyikirano.

‎Yashimangiye ko politiki yabo ari ugukomeza kwihagararaho, kurinda Igihugu nta migambi bafite y’imishyikirano. ‎Mu butumwa Trump yashyize ku rubuga rwa Truth Social yongeye guhamya ko igisirikare cya Iran cyasenywe burundu ku buryo nta mahirwe gifite yo kongera kwiyubaka kandi iri gusaba ibiganiro.

‎Yongeyeho ko abari mu mishyikirano ku ruhande rwa Iran ari abantu batazwi kandi badasanzwe bazwi muri politiki bityo bagomba gufata ibintu nk’ibikomeye mbere yuko bitinda, kuko bishobora kugera aho  bitagishoboka kandi nta gusubira inyuma ahubwo bizakomeza kugorana.

‎Nubwo amagambo ya Araqchi agaragaza ko Tehran ishobora kwemera ibiganiro biganisha ku mahoro mu gihe ibyifuzo byayo byaba byemewe, ariko byitezwe ko kumvikana bizagorana kubera ingingo za buri ruhande.

‎Mu ngingo 15 za Amerika yagaragaje ko yifuza ko Iran ihagarika burundu ikanasenya ingufu za nikeleyeri, kureka gahunda zayo za misile, kureka kugenzura inzira ya Hormuz n’ibindi. Ku rundi ruhande, Iran yo irasaba Amerika kuvana ibikorwa byayo byose bya Girikare mu karere k’Uburasirazuab bwo hagati, kutivanga mu buyobozi bw’imikorere y’Ubunigo bwa Hormuz, kuriha ibyangijwe n’intambara Amerika yayigabyeho n’ibindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA