Perezida Trump yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye yishwe irashwe
Mu Mahanga

Perezida Trump yashenguwe n’urupfu rw’inshuti ye yishwe irashwe

KAMALIZA AGNES

September 11, 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagaragaje akababaro atewe n’urupfu rw’inshuti ye Charlie Kirk, uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga no kumushyigikira mu bikorwa bya politiki wishwe arasiwe imbere y’imbaga y’abanyeshuri muri kaminuza yo muri Leta ya Utah.

Mu butumwa yashyize hanze mu buryo bw’amashusho kuri uyu wa Kane Trump yavuze ko ashenguwe n’iyicwa ryakoranywe ubugome avuga ko ari ibihe by’umwijima kuri Amerika kandi biteye inkeke.

Polisi yo muri iyo Leta yatangaje ko nta makuru yihariye aramenyekana ku bantu baba bihishe inyuma y’iraswa rye, ndetse babiri bakekwaga bari bafashwe barekuwe nyuma yo gusanga badafite aho bahuriye niryo raswa.

BBC yatangaje ko Kirk yari asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Trump yakunze kumuvuganira no gushyigikira ibitekerezo bye mu ruhando rwa politiki.

Mu mwaka wa 2012 yashinze umuryango witwa Turning Point USA, ugamije guharanira ko urubyiruko rw’Abanyamerika rugendera ku mahame y’ubucuruzi bwisanzuye, Leta itabangamira kandi butanga ubwisanzure bw’umuntu ku giti cye.

Yari Umunyamakuru anakoresha imbuga nkoranyambaga mu biganiro bitandukanye aho  yanyuzaga  ibitekerezo bye  byo gushyigikira Donald Trump n’ishyaka rye.

Kirk yarashwe ku wa 10 Nzeri   ubwo yari mu kiganiro n’abanyeshuri ku kibuga cya Utah Valley University mu mujyi wa Orem, Utah.

Urupfu rwa Kirk rwashenguye abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Barack Obama, wahoze ari Perezida wa Amerika, Kamala Harris, uherutse guhangana na Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, bavuga ko nta mwanya w’ubwicanyi mu gihugu cyabo.

Perezida Trump yavuze ko yari umuntu w’ingenzi mu kubaka igihugu ategeka ko amabendera ya Amerika yururutswa mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Nubwo hataratangazwa igihe azashyingurirwa ariko ibikorwa byo kumwibuka byatangiye gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu aho ku wa 10 Nzeri abarenga 150 bahuriye i Washington D.C ku kiliziya cya St. Joseph’s Catholic mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango we mu kababaro no kumuha icyubahiro.

Trump yababajwe na Kirk Charlie wishwe arashwe

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA