Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya ari hafi kugerwaho kurusha uko byahoze nyuma y’ibiganiro byabereye i Berlin mu Budage ku wa 14 no ku wa 15 Ukuboza 2025.
Ibyo biganiro by’i Berlin byahurije hamwe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky n’Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi n’umuryango wo gutabarana, NATO.
Perezida Trump yavuze ko yagiranye ibiganiro byiza na Zelensky n’Abayobozi b’i Burayi kuko bose bashaka ko intambara ishyirwaho iherezo.
Yagize ati: “Abayobozi b’i Burayi baradushyigikiye cyane. Na bo bashaka ko iyi ntambara ihagarara. Twagiranye ibiganiro byinshi na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kandi ntekereza ko ibisubizo byenda kugerwaho kurusha uko byari bimeze mbere.”
Perezida Zelensky, mbere yari yavuze ko ibiganiro yagiranye n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi byari bigoye ariko byatanze umusaruro.
Ibiganiro by’ i Berlin byabaye mu gihe Washington DC yakomezaga kotsa igitutu Kyiv ngo yemere guharira ibice byayo bimwe na bimwe u Burusiya kugira ngo bwemere guhagarika imirwano.
Itangazo ryasohotse nyuma y’ibiganiro; Abayobozi b’i Burayi na Amerika bavuze ko biyemeje gukorana kugira ngo Ukraine ibone ingwate z’umutekano.
U Burusiya bwatangiye kugaba ibitero ku butaka bwa Ukraine muri Gashyantare 2022, bituma haduka intambara zatwaye ubuzima bwa benshi n’ibikorwa remezo birangirika.
Ishami ry’Umurango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, (OHCHR) kugeza muri Nyakanga 2025, ryatangaje ko abasivili barenga 13 000 bishwe muri Ukraine, abarenga 35 000 barakomereka.
Muri Gashyantare 2025, Perezida wa Ukraine yatangaje ko abasirikare ba Ukraine 31 000 aribo bamaze kugwa ku rugamba mu gihe izindi raporo zitangwa n’ibigo bisesengura zivuga ko abasirikare ba Ukraine bapfuye bashobora kuba ari 70 000 ukongeraho n’abandi 35 000 baburiwe irengero.
Ni mu gihe imibare igaragazwa na bimwe mu binyamakuru byigenga byo mu Burusiya birimo; Mediazona byemeje ko hashingiwe ku nyandiko na raporo za Leta zigaragaza ko abasirikare b’u Burusiya basaga 153 171 byemejwe ko bapfuye.