Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko abayobozi ba Iran bamusabye ibiganiro, mu gihe we yari agikomeje gutekereza gukoresha ingufu za gisirikare mu gukemura ibibazo byugarije icyo gihugu.
Trump yavuze ko byashoboka ko bagira icyo bakora mbere yuko baganira na Iran ndetse no mu cyumweru gishize yari yavuze ko bashobora kurasa Iran igihe yagaba ibitero ku bigaragambya.
Nubwo Iran yaburiye Amerika kutivanga mu bibazo byayo ariko mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, Trump yavuze ko ari gusuzuma ibyo Iran iri gukorera abigaragambya kandi azafata icyemezo gikomeye.
Ku ngingo ya Trump yo kubanza kugira ibyo akora mbere y’ibiganiro ntacyo Iran irabivugaho ariko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wayo, Mohammad Baqer Qalibaf aherutse kuvuga ko Amerika niramuka igabye ibitero bigamije kurengera abigaragambya, Iran nayo izahita yihorera ku birindiro byayo na Isiraheli.
Imyigaragambyo imaze gufata indi ntera muri Iran yatangijwe n’abacuruzi b’i Tehran ku wa 28 Ukuboza bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro no gutakaza agaciro kw’ifaranga.
Nyuma yaje guhinduka iy’abanegihugu ndetse ikwira mu bice bitandukanye bamagana imiyoborere mibi n’ibindi bibazo byibasiye abaturage.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko abarenga 109 biganjemo abakora mu nzego z’umutekano baguye mu myigaragambyo mu gihe Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Amerika, (HRANA) wavuze ko hamaze gupfa abarenga 500.
Iran ishinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kwihisha inyuma y’imvururu zose ziri mu gihugu ndetse abigaragambya baherutse gushinjwa kuba abacanshuro b’ibyo bihugu.
