Perezida Trump yigambye kwica abantu 11 bo muri Venezuela
Mu Mahanga

Perezida Trump yigambye kwica abantu 11 bo muri Venezuela

KAMALIZA AGNES

September 3, 2025

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ingabo ze zagabye igitero ku bwato bwa Venezuela bwari mu nyanja y’Amajyepfo ya Karayibe, bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge zica abantu 11.

Perezida Trump kuri uyu wa Gatatu yabihamirije itangazamakuru muri White House agira ati: “Mu minota mike ishize twarashe ubwato bwari butwaye ibiyobyabwenge byinshi.”

Yongeyeho ko hari ibiyobyabwenge byinshi byinjira mu gihugu cyabo biturutse muri Venezuela ndetse ahita asangiza abamukurikira ku rubuga rwa Truth Social amashusho agaragaza ubwo bwato buraswa.

Trump yavuze ko icyo gitero cyaguyemo abagize ba nabi 11 kandi nta musirikare numwe wa Amerika wahasize ubuzima, avuga ko Amerika yamaze kumenya ko abishwe bari agatsiko k’iterabwoba kitwa “Venezuelan Tren de Aragua.”

Minisitiri w’Itangazamakuru wa Venezuela, Freddy Nanez, yavuze ubutumwa Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga bw’amashusho bugaragaza ko ashobora kuba yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).

Mu byumweru bishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bw’intambara mu gice cy’Amajyepfo ya Karayibe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Trump yavuze byo guhangana n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biturukayo.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinja Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro kugira uruhare mu gutwara no kugurisha ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ashinjwa gushyigikira amatsinda y’iterabwoba n’ay’ubugizi bwa nabi ndetse Amerika ivuga ko ashobora kuba afite aho ahuriye n’itsinda Tren de Aragua ryashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba muri Amerika.

Mu kwezi gushize, Amerika yanashyizeho igihembo cya miliyoni 50 z’madolari ku muntu wazayifasha kumuta muri yombi ku bwo gushyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA