Perezida Trump yongeye gushimangira ko akeneye kwigarurira Greenland
Mu Mahanga

Perezida Trump yongeye gushimangira ko akeneye kwigarurira Greenland

KAMALIZA AGNES

January 15, 2026

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye gushimangira ko igihugu cye gikeneye ikirwa cya Greenland gikungahaye ku mutungo kamere, kuko abona Danmark itakiri iyo kwizerwa mu kuyirinda no kuyicungira umutekano.

Ibi yabigarutseho nyuma y’inama ikomeye yahuje abayobozi ba Amerika, Danmark na Greenland ku wa 14 Mutarama 2026, aho yagaragaje ko hari ibidashobora gukemuka mu gihe ibyo bihugu bibona ibintu mu buryo butandukanye na we ku hazaza ha politiki n’imiyoborere ya Greenland.

Trump yavuze ko Greenland ifatiye runini umutekano wa Amerika na Danmark ariko ikibabaje ari uko icyo gihugu nta kintu na kimwe cyakora mu gihe ibihugu nk’u Burusiya cyangwa u Bushinwa byashaka kwigarurira icyo kirwa, kandi we afite byinshi yakora nkuko yabigaragaje muri Venezuela.

Ibyo Trump yabivuze nyuma y’inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio na Visi Perezida w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, (White House), JD Vance.

Nyuma y’iyo nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Danmark, Lars Lokke Rasmussen  na mugenzi we wa Greenland, Vivian Motzfeldt, bavuze ko Amerika na Danmark bazashyiraho itsinda ry’imikoranire kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye byerekeye ikirwa, ndetse mu byumweru biri imbere ayo matsinda  azahura.

Ariko nanone bagaragaje ko Washington itigeze ihindura intekerezo zayo mu kwigarurira Greenland kandi ibyo bikorwa bigaragaza kuvogera ubusugire bw’ikirwa.

Minisitiri Lars Lokke yavuze ko bigaragara ko Trump ashaka kwigarurira Greenland ariko itagurishwa.

Ni mu gihe mu byumweru bishize Trump yagaragaje ko umuryango wo gutabarana wa NATO wagira imbaraga kandi ugakomera mu gihe yaba afite icyo kirwa mu biganza bye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Danmark, Lars Loekke Rasmussen n’uwa Greenland Vivian Motzfeldt bamaganye ibyo kwigarurira Greenland

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA