Nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwa Amerika rusohoreye itegeko abakuru b’igihugu cya Amerika bashobora kudakwirikiranwa ku byaha bimwe na bimwe, Perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ko iryo tegeko rishobora gutuma habaho abategetsi birengangiza amategeko.
Perezida Biden yanenze iryo tegeko ry’Urukiko Rukuru rw’igihugu ryatangajwe ku wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024.
Iryo tegeko rijyanye n’amakuru y’ibyaha uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump ashinjwa ashobora kuba yarakoze, bijyanye no kwivanga mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka wa 2020.
Radiyo Ijwi rya Amerika ryatangaje ko mu ijambo yavugiye mu biro by’umukuru w’igihugu White House ku wa Mbere w’iki cyumweru, Perezida Biden yagize ati: “Nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, naho yaba ari umukuru w’igihugu cya Amerika”
Biden yatangaje ko agiye gukomeza kubahiriza amategeko hamwe no kudakora ibirenze ububasha ahabwa nk’umukuru w’igihugu. Ariko amenyesha ko abakuru b’igihugu mu gihe kizaza bashobora kutabyubahiriza.
Yagize ati: “Umukuru w’igihugu uwo ari we wese hisunzwe iyo ngingo, harimo na Donald Trump, ubu azaba afite ububasha bwo kutubahiriza amategeko.”