Mu gihe i Cairo mu Misiri harimo kubera imikino y’amajonjora y’irushanwa ry’Afurika ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mukino wa Basketball mu bagabo “Africa Basketball League 2022” mu itsinda rya kabiri “Nile Conference”, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yasuye icyicaro cy’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” agirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru, Veron Mosengo-Omba.
Ubusanzwe, CAF ifite icyicaro i Cairo mu Misiri, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF , Veron Mosengo-Omba ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bijyanye no kuzamura siporo muri Afurika ndetse n’ubufatanye.
Iyi yari inama ya kabiri Perezida wa BAL agiranye n’ubuyobozi bwa CAF nyuma yo kubonana na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe ubwo habaga umukino wa nyuma wa CAN 2021 wabereye muri Cameroun muri Gashyantare 2022.
Umunyamabanga Mukuru wa CAF , Veron Mosengo-Omba yatangaje ko bafite byinshi bahuriyeho na Basketball. Avuga ko baganiriye na Perezida wa BAL ku bikorwa byinshi bishobora guteza imbere imikoranire hagati yabo mu bikorwa bibyara inyungu.
Yakomeje avuga ko baganiriye ku buryo bashobora guteza imbere siporo muri Afurika no gushimangira ibikorwa by’ubucuruzi. Ati : “Tuzakomeza ibiganiro mu minsi iri imbere. Ndashimira Amadou kuba yadusuye kandi twizeye ko ubufatanye buzashoboka. ”
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yatangaje ko irushanwa ry’igikombe cy’Afurika ari irushanwa akunda cyane. Akomeza avuga ko bagomba gukoresha imbaraga n’impano ziri ku mugabane wa Afurika, kugira ngo hubakwe siporo binyuze mu iterambere ry’ibanze, ibikorwa remezo, ndetse no kongera ubushobozi n’imbaraga muri Basketball n’umupira w’amaguru.
