Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice Ngoga, afungurwa nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugiranye na Shema Fabrice Ngoga amasezerano y’ubwumvikane, aho yemeye ibyaha bibiri akurikiranyweho birimo gutanga sheki zitazigamiwe no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Aya masezerano yakozwe hashingiwe ku ngingo ya 26 y’Itegeko Nº027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imanza z’inshinjabyaha, ndetse n’Amabwiriza y’Umushinjacyaha Mukuru Nº6/2022 yo ku wa 19 Nyakanga 2022 yerekeye ikoreshwa ry’ubwumvikane ku birebana no kwemera icyaha, cyane cyane ingingo ya gatanu n’iya cyenda.
Shema Fabrice Ngoga yashinjwaga gutanga sheki ebyiri z’Amadolari ya Amerika 600 000 mu kwishyura ibikubiye mu masezerano kompanyi ye, Africa Media Supplier, ifitanye na ABZL International General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
