Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yatangaje ko yamaganye ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu ryakorewe rutahizamu wa AFC Bournemouth akaba n’umukinyi w’ikipe y’Igihugu ya Ghana, Antoine Semenyo.
Semenyo w’imyaka 25 yakorewe irondaruhu n’umufana wa Liverpool ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo AFC Bournemouth yakinaga na Liverpool FC mu mukino ufungura Shampiyona y’u Bwongereza ya 2025/26 wabereye ku kibuga cya Liverpool Anfield.
Bikimara kuba, abantu benshi mu bakinnyi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru bamaganye iki gikorwa cyakozwe n’umufana wa Liverpool binyuze mu ubutumwa bwo kurwanya irondaruhu.
Mu bandi bamaganaye iki gikorwa kigayitse barimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino wavuze ko irondaruhu nta mwanya rifite muri ruhago.
Ati: “Ntibikwiye na gato kubona ihohoterwa rishingiye ku irondaruhu ryakorewe Antoine Semenyo wa AFC Bournemouth, ryatumye umukino wabo na Liverpool FC kuri Anfield uhagarara.”
Yakomeje agira ati: “Umupira w’amaguru nta mwanya ufite wo guha urubuga irondaruhu cyangwa indi myitwarire ishingiye ku gutundakanya abantu uko ari ko kose. Ubutwari bwa Antoine n’imyitwarire ye mu kibuga, nubwo yari ahuye n’akarengane nk’ako, ni urugero rukomeye rw’imbaraga n’agaciro k’umukinnyi ku Isi yose.”
Perezida wa FIFA yongeyeho ati: “Itsinda rya ‘Players’ Voice Panel’, ryashyizweho nk’igice cy’inkingi eshanu zo kurwanya irondaruhu zemejwe n’Inteko Rusange ya FIFA mu 2024, rizaba hafi Antoine kandi rikurikirane ibyabaye. Duharanira ko abakinnyi bubahwa kandi barindwa, ndetse n’abategura amarushanwa n’inzego z’umutekano bakagira icyo bakora mu buryo bukwiriye.
Abagize FIFA bose, ‘Players’ Voice Panel’ ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru, twifatanyije na Antoine kandi tuzakomeza kumuha ubufasha bwacu bwuzuye, hamwe na AFC Bournemouth, Premier League na FA, kugira ngo hashyirweho ingamba zikomeye n’ibikorwa bifatika byo guca burundu irondaruhu n’ivangura mu mukino wacu.”
Ubu butumwa bwa Infantino bwagaragaje ubushake bwa FIFA mu rugamba rwo kurwanya irondaruhu, bunashimangira ko yifatanyije n’abakinnyi bagikorerwa ihohoterwa mu kibuga no hanze yacyo.
Police yo Mujyi wa Merseyside yatangaje ko uyu mufana w’imyika 47 wakoze iki gikorwa yatawe muri yombi.