Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda rwakiriye neza FIFA Series 2026
Amakuru

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda rwakiriye neza FIFA Series 2026

SHEMA IVAN

March 31, 2026

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye u Rwanda rwakiriye neza amatsinda abiri mu mikino ya FIFA Series 2026.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe ni bwo i Kigali hasojwe iri rushanwa ry’iminsi ine ry’imikino ya gishuti ya FIFA Series yahuje ibihugu umunani byo ku Migabane y’Isi itandukanye ryatangiye ku wa 26 Werurwe 2026. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA, Infantino yashimiye u Rwanda uko rwakiriye iri rushanwa.

Ati: “Mbega icyumweru cyiza ku mupira w’amaguru mu Rwanda, mwarakoze cyane kuba mwarateguye atari itsinda rimwe gusa ahubwo abiri ya FIFA Series 2026, bigaha amakipe umunani amahirwe yo guhura n’abakeba batari basanzwe babona uko bahura na bo. Mu by’ukuri, mwahuje Isi yose mu gihugu cyanyu cyiza.

Uyu muyobozi yishimiye n’imishinga itandukanye iri shyirahamwe ryakoze mu Rwanda muri iki cyumweru irimo ikibuga cyatashywe mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama na hoteli ya FERWAFA

Twishimiye umushinga wa FIFA Arena watangirijwe mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama ushimangira gahunda yo kugira ibikorwa remezo byiza. Umupira w’amaguru usaba ibikoresho byiza ari yo mpamvu twatangije undi mushinga wa ‘Boots for All’.

Yagize ati: ““Icya nyuma nishimiye kubona hatahwa hoteli nshya y’amakipe y’Igihugu y’abagabo, abagore ndetse n’amakipe y’abato yubatswe muri gahunda ya FIFA Forward.” Yashimiye kandi Perezida Paul Kagame, avuga ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza w’iri Shyirahamwe.

Ati “By’umwihariko ndashimira Perezida Paul Kagame ku bw’ubufasha bwe mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga yose yazanye akanyamuneza ku bana b’abahungu n’abakobwa. U Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza muri Afurika, mu guteza imbere umupira w’amaguru imbere no kubera icyitegererezo ibindi bihugu ku Isi.”

U Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa, aho Itsinda A ryarimo u Rwanda, Estonia, Kenya na Grenada, Itsinda B rikabamo Aruba yatwaye igikombe, Macau, Tanzania na Liechtenstein.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA