Perezida wa Ghana yirukanye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Mu Mahanga

Perezida wa Ghana yirukanye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

KAMALIZA AGNES

September 2, 2025

Perezida wa Ghana John Mahama, yirukanye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo, azira imyitwarire mibi irimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gukoresha nabi ububasha ahabwa no gushyiraho abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga binyuranyije n’amategeko.

Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 01 Nzeri nyuma yuko ikipe yagenzuye imyitwarire ishinjwa Torkornoo yahaye raporo Perezida, isaba ko yirukanwa.

Iperereza ryamukozweho ryagaragaje ko Torkornoo yakoresheje amafaranga ya leta mu ngendo ze bwite no kwimura abakozi bunyuranyije n’amateko.

Kuva muri Mata yari yarahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo nyuma yuko abantu batatu bamutangiye ibirego.

Torkornoo yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta shingiro bifite kandi bishingiye ku mpamvu za politiki.

Mu iperereza ryakozwe, akanama kasuzumye impapuro zisaga ibihumbi 10 z’ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya 13 ku ruhande rwa Daniel Ofori watanze ikirego ndetse na Perezida w’Urukiko ubwe yarabajijwe, n’abandi batangabuhamya 12 barimo n’inzobere.

Byanavuzwe ko umugabo wa Torkornoo n’umukobwa we bafashe amafaranga ya Leta  bayakoresha mu rugendo bagiriye muri Tanzania mu 2023 ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Torkornoo yabaye umugore wa gatatu mu mateka ya Ghana ugiye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aho yagiye kuri uwo mwanya mu 2023 ku buyobozi bwa Perezida Nana Akufo-Addo.

Muri Mata ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya New Patriotic Party ryamaganye ihagarikwa  rye ku mirimo, rivuga ko ari impamvu za politiki no kugerageza gusenya ubwigenge bw’ubucamanza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA