Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola
Politiki

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

ZIGAMA THEONESTE

December 18, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola Ambasaderi Tete António.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda Village Urugwiro byatangaje ko yamwakiriye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, akaba aje mu Rwanda nk’intumwa yihariye izanye ubutumwa bwa Perezida w’igihugu cye Joao Manuel Gonçaves Laurenço.

Perezida wa Angola Gonçaves Laurenço usanzwe ari umuhuza washyizweho na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, mu kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rufite icyizere ko ikibazo cya M23 na RDC kizakemurwa mu nzira z’ibiganiro.

U Rwanda rwakiriye uwo muyobozi nyuma y’aho kuri Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, i Luanda muri Angola hari hitezwe kubera ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko ikaba yasubitswe igitaraganya.

Guverinoma y’u Rwanda yahishuye ko iyo nama yari kwiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC yasubitswe kubera ko Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2024, ntacyo yagezeho. 

Iyo nama yahuje ba Minisitiri b’u Rwanda, RDC n’uwa Angola, ivugwaho kuba ari yo yagombaga guharura amayira y’ibiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo. 

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Leta ya RDC ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasabwe birimo kuganira n’inyeshyamba za M23 no guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe w’iterabwoba FDLR. 

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yasohoye ku Cyumweru, yagaragaje ko ibyo RDC yasabwe bigamije gushaka igisubizo kirambye cya Politiki ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC agira ingaruka ku Rwanda no ku bindi bihugu by’abaturanyi itabishyize mu bikorwa.

Itangazo rikomeza rigira riti: “Gusubika iyi nama biha umwanya ibiganiro na M23 byasabwe n’umuhuza Perezida w’Angola João Lourenço hamwe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya.”

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye kandi ko hari ingamba Leta ya RDC isabwa gushyira mu bikorwa ititwaje u Rwanda nk’imbarutso yo kutagira icyo ikora. 

Yaboneyeho gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwitabira inama n’ibiganiro bigamije gushyiraho inzira ihamye kandi ifatika mu gukemura burundu urunturuntu rugitutumba mu Burasirazuba bwa RDC.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA