Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.
Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango wa Minisitiri w’intebe, Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda na bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga, abagize guverinoma n’abandi banyacyubahiro.
Dr Ngirente arahiriye inshingano nka Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ya 2024/2029, nyuma y’iminsi Itatu Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu.
Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe ejo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.