Perezida wa Sena Dr. Kalinda yasabye Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo Kwibuka 32
Imibereho

Perezida wa Sena Dr. Kalinda yasabye Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa byo Kwibuka 32

SHEMA IVAN

March 28, 2026

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. François Xavier Kalinda, yasabye Abanyarwanda kwitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose byahungabanya abarokotse mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100.

Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Umuganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026.

Abaturage bakoze ibikorwa byo gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu rwego rwo kwitegura, kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Mwese murabizi y’uko guhera tariki 7 Mata kugeza ku ya 3 Nyakanga, tuba turi mu bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”

Yakoneje ati: “Ni ibihe bikomeye bidasuba kwegerana, tukegera abakorotse Jenoside tubafata mu mugongo twitabira ibikorwa byateguwe mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gihe cyose cy’iminsi 100, tukaba tubasaba kubyitabira aho dutuye n’aho dukomoka.”

Dr. Kalinda yakomeje asaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: “Mu bihe nk’ibi dukunze kugabwaho ibitero by’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje ati: “Mu igihe nk’iki tugiye kwinjiramo mwabonye ko ingengabitekerezo ya Jenoside irabyuka hamwe na hamwe. Ntabwo ibyuka mu gihugu gusa no mu mahanga kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga murabibona. Ndagira ngo nsabe urubyiruko ruri hano kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jonoside abayipfobya n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abarokotse”.

Ibikorwa nk’ibi byakozwe hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bafatanyije n’Abasenateri gusukura inzibutso.

Perezida wa Sena, Dr. François-Xavier Kalinda ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel bifatanyije n’abatuye mu karere ka Kicukiro mu muganda rusange
Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abaturage basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA