Perezida wa Senegal ategerejwe mu Rwanda
Politiki

Perezida wa Senegal ategerejwe mu Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

October 10, 2025

Perezida wa Repubulika ya Senegal Bassirou Diomaye Faye, ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatumiwemo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, biteganywa ko ruzahera ku ya 17-19 Ukwakira aho azakomereza i Nairobi muri Kenya.

Uru ruzinduko rukubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025.

Ni uruzinduko rwa mbere Bassirou Diomaye Faye agiriye mu Rwanda, mu gihe kuva yajya ku buyobozi Perezida Kagame amaze kugirira uruzinduko rw’akazi muri Senegal inshuro ebyiri.

Mu runzinduko rwa mbere rwa Perezida Kagame muri Gicurasi 2024, Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Senegali mu nzego z’ingenzi zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.  

Icyo gihe Perezida Bassirou Diomaye Faye wari kumwe na Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, yakiranye urugwiro Perezida Kagame ku meza yo gusangira ibya nimugoroba.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Sénégal kandi, baherukaga kuganira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

Mu mpera za Kanama 2025, Perezida Kagame na bwo yagiriye uruzinduko i Dakar muri Senegal, aho yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Ruhererekane rw’Ibiribwa, nyuma aza kwifatanya na Perezida Bassirou Diomaye Faye mu nama ihuza abayobozi b’urubyiruko bakora mu ruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi, baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika. 

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011, ikaba yarizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Radio Television Sénégalaise.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo ndetse n’abandi batuyeyo ku bw’impamvu zitandukanye.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA