Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, yifatanyije n’abandi bayobozi ku Isi bahaye icyubahiro Aisa Kirabo Kacyira, umudiplomate w’Umunyarwandakazi, witabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 12 Kanama 2025, afite imyaka 61, nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Nyakwigendera Dr Kacyira, wahoze ari Depite ndetse akanayobora Umujyi wa Kigali, yari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Loni bishinzwe gushyigikira ibikorwa muri Somaliya (UNSOS).
Itangazo rya Perezidansi ya Somalia kuri X, ryagaragaje ko Perezida wa Somalia yamusobanuye nk’umuyobozi w’indahemuka, witanze cyane kandi wagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze no guteza imbere Somalia.
Rigira riti: “Nyakubahwa Perezida Hassan Sheikh Mohamud yihanganishije mu buryo bwimbitse ku rupfu rwa Dr. Aisa Kirabo Kacyira, wayoboraga Ibiro bya Loni bishinzwe gushyigikira ibikorwa muri Somalia (UNSOS).
Ubuyobozi budahemuka bwa Dr. Kacyira n’ubwitange bwe byagize uruhare rurambye mu kugarura ituze no guteza imbere Somalia. Perezida atanga ubutumwa bw’ihumure ryimbitse ku muryango we ndetse no ku baturage n’Ubutegetsi bwa Repubulika y’u Rwanda.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yababajwe cyane n’urupfu rwa Kacyira rutunguranye, amuvuga nk’umugore w’umugwaneza kandi ukunda akazi, witanze mu buzima bwe agaragaza ubunyamwuga mu mirimo ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’Umuryango w’Abibumbye.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni, Amina Mohammed, yavuze ko ababajwe cyane no kubura Kacyira, amwita mushiki we, umukozi witangiraga akazi ka Leta ukunda akazi kandi ushyigikira ububanyi n’amahanga n’iterambere.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yagize Kacyira, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Loni bishinzwe gushyigikira ibikorwa muri Somalia (UNSOS) mu kwezi kwa Gashyantare 2023, ayobora imirimo yo gutanga ubufasha bukomeye mu bijyanye n’ibikoresho n’imikorere mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia.
Intumwa za Loni muri Somalia zamushimye kubera “ubwitange n’icyerekezo by’intangarugero” byubakiye ku bunararibonye burenze imyaka itatu muri dipolomasi, imiyoborere, no mu bikorwa by’ubutabazi.
Ziti: “Duhaye agaciro umurage we wo gukorera abandi no kugira impuhwe, kandi tuzakomeza icyerekezo cye cyo gushyigikira Somalia.”
Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ku Mugabane wa Afurika yamusobanuye nk’umuyobozi w’icyitegererezo, wiyemeje amahoro, gukorera abandi no gukorera abaturage ba Somalia ndetse n’Afurika muri rusange.”
Intumwa Ihoraho y’u Rwanda muri Loni, Martin Ngoga, yavuze ko umurage wa Dr Kacyira uzahora uzibukwa igihe kirekire.”
Jean Chrysostome Ngabitsinze wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, ubu akaba ari Umwungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itsinda ry’Ikigo cy’Afurika gishinzwe gukumira ibiza (African Risk Capacity), na we yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Kacyira.
Prof Ngabitsinze yanditse ati: “Ndababajwe cyane n’urupfu rwa Madamu Dr Aisa Kirabo Kacyira. Yari umugore w’igitangaza, wagize neza kandi witanze, akaba yarakoze ku buzima bwa benshi. Ibitekerezo byanjye biri kumwe n’umuryango we n’abo yakundaga. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Souef Mohamed El-Amine, yamusubije amushimira nk’umwubatsi w’amahoro n’umuntu wita ku bandi.
El-Amine yanditse ku rubuga X ati: “Yahariye ubuzima bwe kubaka ikiraro gihuza abantu, kuva i Kigali kugera ku Muryango w’Abibumbye.” Ubumwe bwe, ukwiyemeza kwe ku mahoro, kwitangira Somalia ndetse n’inkunga yahaga Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byose birazwi kandi birashimwa.