Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi, David Lappartient, yanejejwe n’ubwitabire bwaranze Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali, agaragaza ko yabuze amagambo yabivugamo.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo hakinwe umunsi wa munani wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho hakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bagabo ku ntera y’ibilometero 267,5.
Ubwo abakinnyi bari mu muhanda basiganwa, Lappartient yagize umwanya wo kubakurikira na we anyura mu mihanda bakoresheje, bazenguruka inshuro 15 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Lappartient ageze i Nyabugogo yahasanze abantu benshi bari bategereje abasiganwa ku magare, badahagaze gusa ahubwo amashyi n’umudiho ari wose, bashyigikira abakinnyi bari guhatana.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Abanyarwanda n’abakinnyi bitwaye neza.
Yagize ati: “Mwakoze mwese ku bw’uyu munezero, wakoze Kigali, wakoze Rwanda. Mbega Kigali! Amagambo ntiyasobanura amarangamutima dufite uyu munsi.
Mwakoze cyane ku rukundo mwagaragaje mu muhanda no hanze yawo, ubwo Tadej Pogačar yegukanaga umwambaro wa kabiri w’umukororombya, Remco Evenepoel akabona umudali wa Feza, na Ben Healy agatwara Umulinga.”
Imibare itangwa UCI igaragaza ko abafana bagera kuri miliyoni ari bo barebeye ku muhanda iri siganwa.
Isiganwa ryabaga ku nshuro ya 98 risize Perezida Paul Kagame ahawe umudali w’indashyikirwa kubera uruhare runini yagize ngo ribere rwa mbere ku mugabane wa Afurika.