Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Abanyarwanda kuyoboka inzira yo kuburana ukuri
Ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye Abanyarwanda kuyoboka inzira yo kuburana ukuri

KAYITARE JEAN PAUL

October 17, 2025

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa yasabye Abanyarwanda kutagira ihangana ryo kuregana mu nkiko bagamije kwemezanya, ahubwo bakayoboka inzira yo kuburana ukuri.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko mu ifasi y’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Imanza 975 ziganjemo iz’imbonezamubano, kugeza ubu ni zo ziri mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi zitaracibwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa, yibukije abakorera mu ifasi y’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi kwihutisha ubutabera ku mpamvu zo guharanira ituze ry’abaturage.

Akomeza agira ati: “Abanyarwanda dufite umuco mubi wo guhangana, aho abantu baburana ishema aho kuburana ukuri. Icyo nasaba Abanyarwanda ni ukubicikaho.”

Abantu bagombye gushishikazwa no kwiteza imbere, kubana neza n’abavandimwe babo n’abaturanyi babo aho gushishikazwa no guhangana.

Ati: “Ni ibintu navuga byataye agaciro, ni ibintu bidakwiye gushyigikirwa, Abanyarwanda bakwiye kumva ukuri bakumva ko bakwiye kubaho mu buzima bwa muntu, ubuzima bwiyubaka aho kugira ngo dukomeze mu bibazo biduhanganisha.”

Inzego z’ubutabera zisaba abaturage kumva akamaro k’ubuhuza mu nkiko kuko bigabanya umubare w’imanza zitinda gucibwa bikanafasha abagiranye ikibazo kubana neza bityo bagafatanya kubaka umuryango nyarwanda.

Mu mpamvu ziza ku isonga zituma izi manza zaratinze kurangizwa ni uko hari abatarumva gahunda y’ubuhuza ku buryo batsimbarara bagahitamo kuburanishwa n’Inkiko.

Nkundukozera Jean Marie Vianney, Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi, agira ati: “Imanza nyinshi ni imanza z’ubutane.

Imanza z’ubutane nazo zituruka mu nkiko z’ibanze na ho ni nyinshi cyane kandi ahongaho uretse kubyerekeranye n’imitungo cyangwa n’uburere bw’abana, ku byerekeranye n’ubutane nyirizina, ubuhuza ntabwo bakunda.”

Iki si ikibazo kigaragara muri uru rukiko rwisumbuye rwa Rusizi honyine kuko n’ahandi muri iyi ifasi kigihari.

Icyakoze n’abunganira abantu mu nkiko bazwi nk’Abavoka na bo bari mu bituma gahunda y’ubuhuza igenda biguru ntege bityo abantu bakisanga bakerewe mu nkiko.

Liziki Madeleine, Perezida w’Urukiko rwibanze rwa Bwishyura ruherereye mu Karere ka Karongi, agira ati: “Mu Cyumweru cyashize hari imanza nka 12 zose zaburanywe kandi zagombye kuba zajya mu buhuza.

Batubwira ko buri gihe cyose ko izo manza badashobora kuzijyamo kandi urumva ko icyo gihe tuzikorera twari kuba dufite nyinshi zigatambuka.”

Imibare y’Urukiko rw’Ikirenga igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata uyu mwaka, imanza 1 020 zarangijwe mu buryo bw’ubuhuza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA