Mukantaganzwa yanenze Abavoka bakoresha amategeko yavuyeho
Ubutabera

Mukantaganzwa yanenze Abavoka bakoresha amategeko yavuyeho

ZIGAMA THEONESTE

December 19, 2025

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla, yanenze bikomeye bamwe mu bunganira abantu mu mategeko bazwi nk’Abavoka, bakoresha amategeko yavuyeho, ahishura ko na we ubwe yiboneye imanza eshatu baburanyemo bakoresha ayo mategeko atakijyanye n’igihe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, mu Nama rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA) yateraniye i Kigali.

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyo nama kibanze ku mikoranire y’inzego z’ubucamanza (inkiko) n’Abavoka, Mukantaganzwa yavuze ko bitangaje kuba hari abavoka batinyuka kunganira abantu mu nkiko bakoresha amategeko yavuyeho, aho kubanza gushishoza.

Yagize ati: “Ntabwo nababeshya igihe maze mu Rukiko rw’Ikirenga murakizi, ariko maze guhura n’imanza eshatu, aho abavoka bakoresha amategeko yavuyeho, murumva ko ari ikibazo. Ubundi urubanza rurategurwa, ntabwo urutekerereza mu rukiko.”

Yababwiye ko kugira ngo bategure neza urubanza bakwiye kubanza gusuzuma ikirego cy’umukiriya bakifashisha amategeko ajyanye n’igihe.

Yibukije ko Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko yashyizeho amategeko kandi umwavoka w’umunyamwuga akwiye kuyashakisha ku mbuga za murandisi zayo akabona kuburanira abantu yiteguye neza.

Ati: “Iyo mvuze umunyamwuga , akwiye gukurikiza umurongo washyizweho n’inzego nkuru z’ubutabera. Ufashe ikirego ufite mu rubanza ukareba imirongo yatanzwe wavuga uti biragana ahangaha, ku buryo utaniriwe uza kuburana wabwira umukiliya uti icyemezo cy’urukiko kizaba iki, yagukundira aho kwisirisimba mu nkiko, mukiyemeza kugica muri ubwo buryo.”

Yabasabye gukomeza gukora ubushakashatsi ku mirongo yatanzwe n’inkiko kugira ngo babashe gukemura ibirego bagejejweho mu buryo bunoze kandi bwisunze ubutabera bunoze.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Abavoka basaga 1700 bakora bihoraho, aho Urugaga rwabo mu Rwanda rutangaza ko mu mwaka wa 2025 bunganiye mu mategeko abantu basaga 5 250.

Ni mu gihe kandi bakemuye ibirego 75 binyuze mu buhuza muri 83 bari bagejejejweho mu 2025.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa yanenze Abavoka bakoresha amategeko yavuyeho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA