Ikigo cyo mu Misiri gifite uburambe bw’imyaka 42 mu gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, Pharco Pharmaceuticals, cyagaragaje ubushake bwo gukorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubuvuzi no gukora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.
Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo Dr Sherine Hassan Abbas Helmy, uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kurushaho kureba amahirwe y’ishoramari mu rwego rw’ubuzima.
Ibiganiro byabo byibanze ku nzego z’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Dr Helmy n’itsinda ryaje rimuherekeje babanje kugirana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB), Jean-Guy Africa.
Basobanuriwe amahirwe atandukanye ari mu ishoramari rigamije kongera kugera ku buvuzi bw’ingenzi, gukora igerageza ry’ibikoresho by’ubuvuzi no gutangiza umushinga wo gukorera ibikoresho by’ubuvuzi n’indi miti mu Rwanda.
Icyo kigo kirarambagiza u Rwanda mu gihe na rwo rukomeje gushyira imbaraga mu guharanira gukorera inkingo n’imiti inyuranye mu gihugu igafasha Abanyarwanda, Afurika n’Isi yose muri rusange.
Pharco Pharmaceutical ni ikigo cyabyaye Pharco Group yashinzwe na Dr. Hassan Abbas Helmy mu mwaka wa 1983, akaba ari se wa Dr. Sherine wasuye u Rwanda.
Kuri ubu Pharco Group ibarizwamo ibigo umunani bikora mu rwego rwo gukora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, kubishakira amasoko no kubikwirakwiza mu gihugu no hanze yacyo mu izina rya Pharco.
Pharco ni cyo kigo cya mbere kiyoboye mu gukora imiti n’ibikoredho by’ubuvuzi mu Misiri no mu gace ka MENA kagizwe n’ibihugu by’Abarabu n’abaturanyi babyo nka Iran, Isiraheli na Turikiya.
Mu Misiri, icyo kigo cyihariye isoko ry’Igihugu ku kigero cya 13%, gikora imiti y’amoko arenga 500 ndetse cyanakoze umuti wa Hepatite C witwa Gratisovir.
Uyu munsi icyo kigo gifite abakozi basaga 8000 kikaba kimaze gukora amapaki arenga miliyoni 750 y’imiti yoherezwa mu bihugu bisaga 50 ku Isi.
Uyu munsi Dr. Sherine ayoboye ocyo kigo nyuma y’ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 yakuye kuri se Dr. Hassan Abbas Helmy.