Phil Foden yagizwe umukinnyi w’umwaka muri Premier League
Siporo

Phil Foden yagizwe umukinnyi w’umwaka muri Premier League

SHEMA IVAN

May 18, 2024

Umwongereza Phil Foden ukinira Manchester City yo mu Bwongereza yagizwe umukinnyi w’umwaka muri Premier League mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Foden yari yatowe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bandika Ruhago mu Bwongereza nk’umukinnyi w’umwaka.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsindiye iki gihembo, Foden yagize ati “Kwegukana iki gihembo ni umusaruro ukomeye unteye ishema.”

Yakomeje agira ati: “Premier League izwi nka shampiyona ikomeye ku Isi, rero birashimishije kuva mu bandi bakomeye bagize ibihe byiza mu makipe yabo.”

Mu gihe umunsi umwe ngo iyi shampiyona irangire Foden w’imyaka 23, yakinnye imikino 34 atsinda ibitego 17 anatanga imipira umunani yavuyemo ibitego kuri bagenzi be ndetse atsinda ibitego bitatu mu mukino umwe inshuro ebyiri.

Erling Haaland [winjije 27] ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha Foden muri Manchester City izatwara Premier League ku nshuro ya kane yikurikiranya mu gihe yatsinda West Ham United ku Cyumweru.

TANGA IGITECYEREZO

  • Fili Foden
    May 18, 2024 at 6:10 pm Musubize

    Fri Foden numukinnyi mwiza cyane gose .

  • Mbape
    May 18, 2024 at 7:28 pm Musubize

    Phil Foden Ni Umukinnyi Mwiza Cyanegose Kuko Amajije Kuba Icyamamare Muri Macesita Siti Igihemboyahawe Nicyukuri Gose .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA