Philippine: Abaminisitiri babiri beguye bakekwaho kunyereza umutungo
Mu Mahanga

Philippine: Abaminisitiri babiri beguye bakekwaho kunyereza umutungo

KAMALIZA AGNES

November 19, 2025

Abaminisitiri babiri muri Philippine beguye kubera iperereza riri gukorwa ku byaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’arenga miliyari 2 z’amadolari ya Amerika, yatikiriye mu bikorwa byo kurwanya ibiza biherutse kwibasira icyo gihugu.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’icyo gihugu, Claire Castro yavuze ko Umunyamabanga mu Biro bya Perezida   Lucas Bersamin, n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari, Amenah Pangandaman, bamaze kwegura ku mirimo nyuma y’iperereza ryatangiye ku inyerezwa ry’umutungo muri Philippine.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko nubwo Perezida Ferdinand Marcos Jr atigeze ashaka kwijandika muri ibyo bibazo by’iperereza kuri ruswa ariko na we ari ku gitutu cy’abaturage bamusaba kwegura.

Ikibazo cya ruswa cyateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose, ndetse mu mpera z’icyumweru gishize abarenga 500 000 bateraniye i Manila barigaragambya bamagana ubutegetsi buriho, banashinja Perezida Ferdinand Marcos Jr gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu mbwirwaruhame mushiki we, Imee Marcos yabwiye abitabiriye imyigaragambyo yavuze ko musaza we yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ku ngoma ya se, Ferdinand Marcos Sr wayoboye icyo gihugu kuva 1965 kugeza mu 1986, kandi nubu  akomeje kubikoresha.

Avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge kwa musaza we byagize ingaruka ku miyoborere kuko byatumye afata ibyemezo bibi byashyize igihugu mu kaga birimo n’amafaranga yanyerejwe mu gihe cy’ibiza.

Philippine ikunze kwibasirwa n’ibiza birimo inkubi y’umuyaga n’imyuzure aho benshi bahasiga ubuzima ndetse bikangiza ibikorwa remezo.

Abaminisitiri babiri muri Philippine beguye bakekwaho kunyereza umutungo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA