Philippine: Ubwato bwari butwaye abantu 350 bwarohamye
Mu Mahanga

Philippine: Ubwato bwari butwaye abantu 350 bwarohamye

KAMALIZA AGNES

January 26, 2026

Ubwato bwari butwaye abagenzi 350 bavaga ku cyambu cya Zamboanga berekeza ku kirwa cya Jolo mu Majyepfo ya Sulu, mu Ntara ya Basilan muri Philippine bwarohamye, abantu 18 barapfa bandi 24 bakomeje kuburirwa irengero.

Inzego zishinzwe kurinda ibyambu muri ako gace zatangaje ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama, ubwo bwato, mu bo bwari butwaye harimo n’abakozi babwo 27, aho bwakoze impanuka nyuma y’amasaha ane buvuye mu mujyi wa Zamboanga.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Ntara ya Basilan bavuze ko abarokotse bajyanwe ku bitaro biri mu mujyi wa Isabela, mu gihe ababuriwe irengero bakomeje gushakishwa.

Guverineri wa Basilan, Mujiv Hataman, yashyize ku rubuga rwa Facebook amashusho agaragaza abarokotse, yongeraho ko ubuyobozi bukomeje ibikorwa by’ubugenzuzi kandi hagiye gukorwa iperereza ku cyateye iyo mpanuka, mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje.

Nubwo nta makuru aramenyekana niba ubwo bwato bwari butwaye abantu barengeje ubushobozi bwabwo ariko impanuka nk’izo muri Philippine zikunze guterwa n’ikirere kibi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abantu babiri barapfuye, bane baburirwa irengero abandi 15 bararokoka nyuma y’impanuka y’ubwato bwari buriho idarapo rya Singapore, bwavaga ku kirwa cya Mindanao bujya mu Bushinwa.

Ni mu gihe no ku wa Mbere w’icyumweru gishize ubundi bwato bwarohamye i Davao muri Mindanao, abantu batandatu barapfa abandi icyenda baburirwa irengero.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi barokoye bamwe mu bagenzi bari mu bwato bwarohamye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA