Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL), ryagaragaje ko ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda bituma usenyuka bireba buri wese, bityo abayoboke baryo bakwiye kugira uruhare mu guhangana na byo hakubwaka umuryango utekanye.
Ni ibyagarutsweho mu nama y’Inama y’Igihugu y’iri shyaka yabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, igamije kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye umuryango kugira ngo bumve kurushaho uruhare rwa buri wese, ndetse hanafatwe ingamba zituma umuryango urushaho kwiyubaka no guteza imbere Igihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PL, Mukabalisa Donatille yagaragaje ko bimwe mu bibazo byugarije umuryango harimo amakimbirane mu ngo, igwingira, inda ziterwa abangavu, ubusinzi, gusesagura umutungo n’ibindi.
Aho ni ho yahereye asaba abayoboke ba PL kwisuzuma bakumva ko ari inshingano zabo gukemura ibyo bibazo kuko ari byo bizageza Igihugu ku iterambere rirambye.
Yagize ati: ”Buri wese yisuzume ubwe arebe mu muryango arimo yumve ko iki ikibazo kimureba nk’Umunyarwanda bityo dufatire hamwe ingamba zo kwirinda amakimbirane mu muryango agira ingaruka zikomeye ku bawugize bose kikaba n’inzitizi ku iterambvere twese twifuza kugeraho.”
Bamwe mu bayoboke ba PL bagaragaje ko bumva akamaro k’umuryango utekanye kandi ibyo bigomba gukorwa bihereye mu miryango babamo bigakomereza mu baturanyi n’aho bakorera.
Umunyamabanga wa PL Intara y’i Burasirazuba, Hategekimana Jean de Dieu, yagize ati: “Ni ukugira uruhare mu rugo rwanjye nkora ibiruteza imbere nirinda gusesagura umutungo kandi ibyo dukoze byose tubijyaho inama, tukabyigisha n’abandi.”
Umuyoboke witwa Uwiragiye Jean de Dieu na we ati: “Uretse kuba mu ishyaka turi Abanyarwanda, kubungabunga umuryango bigomba gukorwa na buri wese. Hari amakimbirane aba mu ngo agomba gukemuka kuko tugomba kugira uruhare mu kubaka politiki y’umuryango utekanye.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko umuryango udahari n’Igihugu kitabaho bityo ko kubaka umuryango ari bya buri wese.
Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolée ashimangira ko izingiro ry’ibibazo bicyugarije umuryango harimo amakimbirane atuma ababyeyi badakora inshingano uko bikwiye, abana ntibige, ntibarye uko bikwiye bakagwingira, bagahungabana, bakaba n’inzererezi.
Asaba abagize umuryango kongera kuyoboka inzira y’ibiganiro, ababyeyi bakumva uruhare rwabo mu kurera abana cyane ko kugira ngo umuntu abe nyamuntu bihera mu muryango.
Yagize ati: ”Iyo umuryango utagira ibiganiro hagati yabo bibyara ibibazo bikomeye, icyo twumva cyacyemuka ni uguca ayo makimbirane no kongera kubona ababyeyi bari mu nshingano bakumva ko nyuma yo kubyara bafite no kurera.”
Minisitiri Uwimana yasabye Abayoboke ba PL kumva uruhare rwabo nk’Abanyarwanda mu kubaka umuryango n’icyerekezo cy’Igihugu.
MIGEPROF igaragaza ko umuryango utekanye ubamo abantu batuje, bashyira hamwe imbaraga n’ibitekerezo, bashishikajwe no kwiteza imbere haba mu bukungu, mu mibanire n’ibindi kandi bita ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yo mu mwaka wa 2024/2025 yerekanye ko haburanishijwe imanza 2,674 z’abashakanye basaba gutandukana, izo ku mitungo itimukanwa 2,259, izo kutubahiriza amasezerano zari 1,176 mu gihe iyo kwemeza inyandiko y’irangamimerere zari 1,059.







