Platin P yeguriye Nel Ngabo inyungu zizava kuri Vibranium Album bafatanyije
Imyidagaduro

Platin P yeguriye Nel Ngabo inyungu zizava kuri Vibranium Album bafatanyije

MUTETERAZINA SHIFAH

December 1, 2025

Abahanzi Platin P na Nel Ngabo batangaje ko indirimbo zigize Vibranium Album baherutse kumurika zigiye kujya zijya ahagaragara buhoro buhoro ariko zigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Nel Ngabo mu rwego rwo kumushyigikira mu iterambere ry’ubuhanzi bwe .

Aba bahanzi bavuga ko bakoranye indirimbo zitandukanye zamara kugera kuri eshatu bamaze kubona baryohewe n’ubufatanye bwabo bahitamo gukora Album ariko bitatangiye bafite igitekerezo cyo kuyikora.

 Platin P yahamirije itangazamakuru ko indirimbo zigize iyo Album bahisemo ko zizajya ku mbuga nkoranyambaga za Nel Ngabo gusa mu rwego rwo kumushyigikira mu iterambere.

Yagize ati: “Twahisemo ko indirimbo zose zigize Vibranium zizashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Nel Ngabo, kubera ko natanze inda ya bukuru.”

Ku  bijyanye n’inyungu Platin yagaragaje ko atangiye kubitekereza atyo yaba agiye kuba nk’urugero rw’abarwanye bapfuye ibyo batekerezaga bataranabigeraho.

Ati: “ Inyungu irimo kubera ko ikivamo kiba kigaragara, bitabaye ibyo byaba bibaye nka rwa rugero rw’abantu bahuye baravuga bati ariko nkubu dutoraguye  ibihubi 100 nafatamo angahe? Undi arasubiza ati nafatamo nka 70 mugenzi we ati kandi nayabonye mbere[…] bararwana batanayabonye.”

Njyewe rero sinshaka ko bimera bityo ngo ntangire mburane inyungu kandi tutaranayibona ariko ni igitekerezo cyazanywe n’ubujyanama bwacu (KINA Music) kuko ari bwo buhagarariye Album.

Ni igitekerezo nashyigikiye cyane kuko nsanzwe ndi umufana wa Nel Ngabo mushyigikira kuva atangiye umuziki.”

Ni Alubum yashyizwe ahagaragara tariki 29 Kanama 2025, mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court, kugeza ubu bakaba bamaze gushyira ahagaragara indirimbo 2 mu munani ziyigize.

Amakuru avuga ko uwo mushinga wakozweho n’abantu bari hagati ya 15-20, barimo Platini P na Nel Ngabo, aba Producer bayikozeho barimo Ishimwe Clement, Mamba, Devy Denko, Element Eleeeh n’abandi.

Nel Ngabo avuga ko bahisemo ko indirimbo zizajya zijya hanze imwe kuri imwe kugira ngo zimenyekane nibazakora igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi babo bazabe bazi indirimbo ziyigize.

Platin P na Nel Ngabo bamaze gusohora indirimo eshatu mu zigize Vibranium Album

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA