Pogačar Pogačar mu bazakinira Slovenia muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali
Siporo

Pogačar Pogačar mu bazakinira Slovenia muri Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali

SHEMA IVAN

September 10, 2025

Tadej Pogačar, usanzwe ari nomero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, yashyizwe mu mu bakinnyi icyenda bagize Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Slovenia izitabira Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri uku kwezi.

Harabura iminsi 11 gusa, mu Rwanda hagahurira abakinnyi b’ibihangange ku Isi mu gusiganwa mu magare. 

Ni abakinnyi bari mu byiciro byose haba mu bakuru no mu bato, ndetse no mu bagabo n’abagore.

Pogačar aheruka kwegukana Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iba iya kane muri rusange.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, wegukanye Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda yabereye i Zürich mu Busuwisi, ari mu bakinnyi icyenda bagize ikipe nkuru ya Slovenia izahatana i Kigali.

Abandi bari kumwe barimo Primož Roglič, Matej Mohorič, Domen Novak, Luka Mezgec, Matevž Govekar, Gal Glivar,Jaka Primožič na Matic Žumer.

Ni ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi igiye kubera ku Mugabane wa Afurika, aho itegerejwe i Kigali hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri 2025. 

Iri siganwa ni rimwe mu masiganwa azaba akomeye yabayeho kuko rizaba rigizwe n’inzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA