Igitego cyo mu minota y’inyongera cyatsinzwe na Nsabimana Eric “Zidane” cyafashije Police FC kunganya na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026.
Wari umukino ukomeye hagati y’aya makipe yombi ahataniye igikombe cya Shampiyona dore ko bamaze iminsi batitwara neza aho mu mikino itatu baheruka gukina muri Shampiyona nta mukino n’umwe batsinze.
Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi.
Ku munota wa 10, Kwitonda Allain Bacca wa Police FC yarekuye ishoti riremereye ariko rikubita igiti cy’izamu.
Nyuma y’iminota itanu, APR FC na yo yahise isubiza ku mupira uteretse, watewe na Mugisha Gilbert ukubita igiti cy’izamu ugaruka mu kibuga.
Ku munota wa 24, Police FC yashoboraga gufungura izamu kuri Koruneri yatewe na Udahemuka Jean de Dieu, David Chimezie awushyira ku mutwe, ugiye kujya mu izamu,William Togui awukuramo.
Mu minota 35, APR FC yihariye cyane umupira hagati mu kibuga igerageza gusatira Police FC yakiniraga inyuma, ariko ikagorwa no kwinjira mu bwugarizi bwayo bwari buhagaze neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, umukino watangiye wegeranye cyane ku mpande zombi, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.
Ku munota wa 60, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yakoze impinduka, Mugisha Gilbert na Memel Dao basimburwa na Hakim Kiwanuka ndetse na Lamine Bah.
Izi mpinduka zafashije iyi kipe gusatira cyane, bidatsinze ku munota wa 66, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara, ateye
ishoti rikomeye yateye ari mu rubuga rw’amahina, umupira ukubita igiti cy’izamu uruhukira mu rushundura.
Iyi kipe yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 78 ishaka igitego cya kabiri harimo umupira mwiza Djibril Ouattara yacomekeye Lamine Bah wari uhagaze neza, awuteye umunyezamu Niyongira Patience arawufata.
Iminota 10 ya nyuma Police FC yashakaga igitego cyo kwishyura yayihariye, harimo umupira Richard Kirongozi yahinduye, usanga Rudasingwa Prince awuteye n’umutwe ujya hejuru y’izamu.
Mbere y’uko umukino urangira,umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine y’inyongera.
Iyi minota yaranzwe n’imvuru hagati y’amakipe yombi bituma umusifuzi Ishimwe Claude “Cucuri atanga amakarita y’umuhondo menshi.
Ku munota wa 90+7’ Police FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kapiteni Nsabimana Eric “Zidane” ku aburangare bw’ab’inyuma ba APR FC.
Uyu mukinnyi wishimiye igitego agakuramo umupira yari yambaye, byamuviriyemo guhabwa ikarita ya Kabiri y’umuhondo, bityo ahabwa ikarita y’umutuku asohorwa mu kibuga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Kunganya uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere by’agateganyo n’amanota 39,aho irusha Al Hilal SC ya Kabiri inota rimwe, ariko yo ifite imikino ine itarakina.
Ni mu gihe Police FC yagumye ku mwanya wa Kane n’amanota 35.
Indi mikino y’Umunsi wa Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026.
Etincelles izakira Gicumbi FC, AS Muhanga ikine na Rutsiro FC na ho Al Hilal SC yakire Gorilla FC, aho biteganyijwe ko iyo mikino yose izatangira saa Cyenda z’amanywa.





