Police FC yanyagiye Gorilla FC ikomeza kuyobora Shampiyona (Amafoto)
Amakuru

Police FC yanyagiye Gorilla FC ikomeza kuyobora Shampiyona (Amafoto)

SHEMA IVAN

January 3, 2026

Police FC yanyagiye Gorilla FC ibitego 4-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium,kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Mutarama 2026.

Police FC yari yakiriye Gorilla FC nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere muri Shampiyona na Bugesera FC mu mpera z’Ukuboza, isabwa gutsinda kugira ngo yongere yigarurire icyizere cyo gukomeza kuyobora Shampiyona.

Ku munota wa 11 w’umukino Police FC yari yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Ani Elijah ku mupira mwiza wahinduwe na Richard Kirongozi awushyira mu izamu.

Uyu rutahizamu yongeye kunyeganyeza inshunduro ku munota wa 37 atsindira Police FC igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye Police FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje gukina neza irusha cyane Gorilla FC bidatsinze ku munota wa 53’ Gakwaya Leonard yatsinze igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Ani Elijah awushyira mu rushundura n’umutwe.

Ku munota wa 77’ Manishimwe Djabel yateye umupira ari mu rubuga rw’amahina ukurwaho n’akaboko na Jean Dieu Ntakirutimana, umusifuzi yemeza ko ari Penaliti.

Iyi Penaliti yinjijwe neza Ani Elijah atsinda ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino.

Nta kindi gitego cyigeze gishyirwamo, umukino urangira ari ibitego 4-0, Police FC ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota 32 mu mikino 15 imaze gukina, irusha APP FC ya Kabiri amanota atandatu ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Undi mukino wabaye AS Kigali yatsinze Etincelles igitego 1-0 cyinjijwe na Ndayishimiye Didier iva mu rugo w’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yafashe umwanya wa 16 n’amanota 15 mu gihe Etincelles FC ikomeje kujya ahabi ari iya nyuma n’amanota 11.

Kuri Kigali Pele Stadium hategerejwe undi mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba guhuza APR FC yakira Bugesera FC guhera saa Kumi n’ebyiri n’Igice.

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Umusifuzi Nsabimana Célestin ni we wayoboye umukino wa Police FC na Gorilla FC
Igitego cya Ndashimiye Didier yafashije AS Kigali gutsinda Etincelles iva mu murugo utukura
Ani Elijah yatahanye umupira nyuma yo gutsinda ibitego bitatu wenyine
Umunya-Uganda Allan Katelega wari umaze igihe adakina yahawe umwanya muri uyu mukino
Gakwaya Leonard yishimira igitego yatsinze
Igitego cya Ndashimiye Didier yafashije AS Kigali gutsinda Etincelles iva mu murugo utukura
AS Kigali yatsinze Etincelles FC igitego 1-0

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA