Police FC yasinyishije rutahizamu Ekeson w’Umunya-Nigeria
Siporo

Police FC yasinyishije rutahizamu Ekeson w’Umunya-Nigeria

SHEMA IVAN

January 30, 2026

Police FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ekorie Ekeson wakiniraga Nasarawa United yo mu Cyiciro cya Mbere muri Nigeria aho akomoka, amasezerano y’umwaka n’igice.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe ya Polisi y’Igihugu mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Uretse Nasarawa United yakiniraga yanyuze mu yandi makipe y’iwabo arimo Shooting Stars na Bayelsa, Rangers.

Asanze abandi bakinnyi bashya muri Police FC yongeyemo muri ukwezi kwa Mutarama ari bo Rudasingwa Prince, Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’, Isaac Eze na Udahemuka Jean de Dieu.

Iyi kipe ikomeje kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari uzayihuza na APR FC, ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Iyi kipe kandi iri muzihatanira igikombe cya Shampiyona, dore ko yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 34, aho izatangira imikino yo kwishyura icakirana na AS Kigali tariki ya 8 Gashyantare 2026.

Ekorie Ekeson yashyize umukono ku masezerano y’umwaka n’igice muri Police FC
Ekorie Ekeson yitezweho gufasha Police FC kubona ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona
Okorie Ekeson ni umukinnyi mushya wa Police FC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA