Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025.
Ikipe Polisi y’Igihugu ni yo yinjiye mu mikino mbere ya APR FC, ndetse ku munota wa gatatu yashoboraga kubona igitego kuko rutahizamu wayo Ani Elijah yagerageje gutera mu izamu ari wenyine gusa ku bw’amahirwe make uca hejuru yaryo.
Ku munota wa 24, Police FC yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Richard Kirongozi, umupira ugarurwa nabi n’umunyezamu Ishimwe Pierre, usanga Ani Elijah wari wenyine awushyira mu rushundura.
Nyuma y’iminota ine gusa, APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunussu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri Koruneri yatewe na Memel Dao.
APR FC yarushaga Police muri iyo minota yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku munota 32’ ku ishoti rikomeye ryatewe na William Togui umupira ufata umutambiko w’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
APR FC yatangiye Igice cya kabiri isatira kuko Police FC yakoraga amakosa menshi yayiheshaga amakarita y’umuhondo menshi.
Ku munota wa 58, APR FC yakoze impinduka ebyiri Denis Omedi na Ngabonziza Pacifique basimbura Mamadou Sy na Seidou Dauda Youssif.
Ku munota wa 79, Police FC yatsinze igitego cya Kabiri, ku mupira wahinduwe na Ishimwe Christian, Usanga Mugisha Didier awushyira ku mutwe, uhura na Niyigena Clement awishyirira mu izamu.
Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, yahise akora impinduka esheshatu, Aliou Souane, Richmond Lamptey, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Hakim Kiwanuka na Byiringiro Gilbert basimbura Nshimiyimana Yunusu, Djbril Ouatarra, Memel Dao, Ruboneka Bosco, Fitina Omborenga na William Togui.
Iminota ya nyuma yihariwe na APR FC yashakaga igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi wa Police FC bukomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2-1, uba umukino wa mbere Ikipe y’Ingabo itsinzwe mu mukino ine ya gicuti imaze gukina aho yatsinze umwe inganya ibiri.
Abakinnyi 11 babanje mu Kibuga ku mpande zombi
APR FC: Ishimwe Pierre, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunussu, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude (c), Dauda Yussif Seidu, Ruboneka Bosco, Memel Dao Raouf, Mamadou Sy, Djibril Ouattara na William Togui.
Police FC: Rukundo Onesime,Ndayishimiye Dieudonne, Ishimwe Christian, Isah Yakub,Eric Nsabimana, Gakwaya Leonard,Alain Katerega, Iradukunda Simeon, Byiringiro Lague, Ani Elijah, Richard Kirongozi.