Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cyo kwizihiza Intwari z’Igihugu nyuma yo gutsinda APR FC penaliti 7-6 nyuma yaho amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 Isanzwe y’umukino.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026 witabirwa n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu SG Felix Namuhoranye, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Francois Ngarambe, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.
Wari umukino wa gatatu wikurikiranya uhuje impande zombi ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa, mu 2024 cyatwawe na Police FC, mu 2025 cyatwawe na APR FC, uyu mwaka cyatwawe na Plice FC.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi yigana nta buryo bw’igitego buboneka imbere y’izamu.
Mu minota 20, APR FC yongereye imbaraga itangira gusatira izamu rya Police FC ishaka igitego cyo gufungura amazamu ariko ikagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga.
Ku munota wa 27, William Togui wa APR FC yateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Rukundo Onesime mbere y’uko Ishimwe Christian ahita awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Mu minota 35, Police FC yinjiye mu mukino isatira izamu rya APR FC ku ruhande rwakinwagaho na Byiringiro League.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Ikipe y’Ingabo yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri bidatinze ku munota wa 54, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na William Togui ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Hakim Kiwanuka, uwutera yigaramye uruhukira mu izamu.
Iyi kipe yakomoje gukina neza ndetse ku munota 60, yashoboraga kubona igitego cya kabiri nyuma yaho
Kiwanuka acenze David Chimezie, ahindura umupira mu rubuga rw’amahina urenga umunyezamu Onesime, ku bw’amahirwe Zidane awukura ku murongo ugiye kugera kuri Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 68, Police FC yabonye igitego cyo kwishyura nyuma yaho Nshimiyimana Yunussu agonze umunyezamu we Ishimwe Pierre akamubuza gufata umupira, Gakwaya Leonard ahita awushyira mu izamu.
Ku munota wa 74, Umutoza wa APR FC yakoze impinduka Djibril Ouattara na Mamadou Sy basimbura Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko iyi kipe yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 76, yahushije igitego cyabazwe ku mupira watewe n’umutwe na Mamadou Sy, ukurwa ku murongo Ndayishimiye Dieudonne Nzotanga, mbere y’uko Dauda Yussif atera ishoti rikomeye rikuwemo na Rukundo Onesme.
Iminota ya 10 ya nyuma yihariwe na APR FC yashakaga igitego cya kabiri harimo uburyo bukomeye yabonye ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Niyomugabo Claude, usanga Djibril Ouattara awukinnye n’umutwe, ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Rukundo Onesme.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, hitabazwa za penaliti kugira ngo hamenyekane utwara igikombe.
Police FC yazitwayemo neza itsinda APR FC penaliti 7-6, yegukana igikombe cy’Intwari cy’umwaka wa 2026.
Penaliti za Police zatewe na David Chimezie, Iradukunda Simeon, Kirongozi Richard, Ishimwe Christian, Ndayishimiye Dieudonne, Byiringiro Lague na Ani Elijah mu gihe penaliti eshatatu za APR FC zinjijwe na Ruboneka Bosco, Byiringiro Jean Gilbert, Niyigena Clement, Mamadou Sy, Nshimiyimana Yunussu na Niyomugabo Claude.
Abazihushije kuri Police FC ni Nsabimana Eric ‘Zidane’ Ekeson Okorie naho Dauda Yussif, William Togui na Ronald Ssekiganda barazihusha kuri APR FC.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2024 n’ubundi itsinze APR FC.
Iki gikombe cyabaye icya kabiri umutoza Ben Moussa ahesheje Police FC mu mwaka we wa mbere nyuma y’igikombe cy’Inkera y’Abahizi.
Kwegukana iki gikombe byahesheje Police FC miliyoni 6 Frw naho APR FC ya kabiri yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.
Umukino wabanje mu cyiciro cy’abagore warangiye Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Intwari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ibitego 2-0 byinjijwe na Emeline Murekatete na Angelique Umuhoza.
Iyi kipe yahawe sheki ya miliyoni 6 Frw naho Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri, yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw.












